MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Dasso yacaniye ingo zirindwi z’abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
09/10/2020

Aba Dasso (urwego rwunganira akarere mu mutekano) bakorera mu Karere ka Ngoma bahabaye ingo zirindwi ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku izuba mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

Inzu zirindwi zubakiwe abatishoboye muri gahunda yo gutuza abaturage bari bafite ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo (human security issues) ziri mu mudugudu wa Muyange mu kagari ka Cyerwa mu murenge wa Gashanda, nizo zahawe aya mashanyarazi afite agaciro k’amafaranga ibihumbi 520 yose yakusanyijwe n’aba Dasso ku giti cyabo.

Bamwe mu baturage bahawe aya mashanyarazi bavuga ko aje kubabera igisubizo cy’umutekano baterwaga no kuba mu mwijima.

Sengimana Innocent ni umwe muri aba baturage afite imyaka 55, avuga ko yatujwe muri aya mazu mu kwezi kwa Kamena, dore ubuhamya bwe mbere y’uko bahabwa aya mashanyarazi.

Yagize ati: “Hambere ahangaha igikoko cyaraje kidutwarira itungo kuko hatabonaga, aya mashanyarazi bayadushyiriyemo ejo iri joro twe n’abana twaraye tubyina, twishima kuva mu kwa gatandatu twatura aha nta rumuri twagiraga, twaryamaga kare.”

Undi muturage nawe uhamya ko aya mashanyarazi aje ari igisubizo kuri bo ni Hakiziyaremye Stephanie; yagize ati: “Naraye neza naraye ahantu habona, nta kibazo narimfite, ubu intego mfite ni uko nanjye nakwiteza imbere, kugirango ndusheho gufata neza ibi bampaye.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nyiridandi Mapambano Cyriaque yashimye ibikorwa bya Dasso mu karere ka Ngoma, agira ati: “Aya mazu yubakiwe abatishoboye, Dasso ikorera mu karere kacu bagize igitekerezo cyiza nabo mu muganda wabo bagize igitekerezo cyiza.”

Yakomeje ati: “Turabashimira, ni igikorwa cyiza gikwiye kuba urugero no ku bandi bafatanyabikorwa.”

Muri uyu mwaka wa 2020 Dassso ya Ngoma yasannye inzu y’umukecuru utishoboye mu murenge wa Remera, bahuza imiryango 80 yabanaga mu makimbirane, ibi byiyongera ku gikorwa cy’ubu cyo gucanira imiryango 7 y’abatishoboye.

Dasso yifatanyije n’abaturage mu gukora umuganda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Ngoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyirahabineza: Umugore w’i Kiramuruzi witeje imbere abikesha umwuga w’ubufundi amazemo imyaka 16

Gitifu wa Rukara yasobanuye iby’umufundi wamushinje kumwaka amafaranga y’imibyizi yahembewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU