Mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Ntovi mu Mudugudu wa Ntovi abashumba bakubise abayobozi bari bitabajwe n’abaturage ko bari konesherezwa, abakubise abayobozi baracyashakishwa.
Ahagana mu ma saa kumi y’umugoroba kuri uyu wa gatandatu, tariki 21/08, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntovi ari kumwe n’umukuru w’Umudugudu wa Ntovi bakubiswe n’abashumba baturutse mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Maswa.
Amakuru yatanzwe n’Umukuru w’Umudugudu Ntovi witwa Kamari Remy, ni uko abaturage bamutabaje bavuga ko hari inka zarimo kona imyumbati mu isambu y’uwitwa Furaha Rugenera, ngo akibimenya yahise abimenyesha gitifu w’Akagari ka Ntovi witwa Burakeba Thierry.
Bagezeyo abashumba bari baragiye izo nka barabakubita hamwe na bamwe mu baturage bari kumwe batabara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Mbarushimana Ildephonse yemeza ko aya makuru ari impamo, dore ko yatabajwe na Gitifu w’Akagari bagerayo bagasanga bamaze gukubitwa ndetse basanze hari na bamwe bari kuvirirana.
Yakomeje agira ati: “Hari abaturage bonesherezaga abandi we atabara nk’umuyobozi, agezeyo baramukubita yakomeretse ku kuguru avuga ko Ari inkoni bamukubise, abaturage turabasaba kubaha ubuyobozi ntabwo ari byiza kubahuka abayobozi, ikindi ni ukwirinda kuzerereza amatungo akororerwa mu kiraro.”
Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’Umutekano, abashumba bakoze urugomo baracyashakishwa ariko abo baragirira (ba nyir’inka) nk’uko byavuzwe n’abaturage ni Shema Evode, Mutabazi Gerard, batuye mu Mudugudu wa Maswa, na Bizimana Vincent, utuye mu Mudugudu wa Ntovi, Akagari ka Ntovi.
Abakubiswe bagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Rukumberi kugira ngo bavurwe banatanga ikirego kuri RIB, abaturage bo muri Ntovi bavuga ko atari ubwa mbere bakubiswe n’aba bashumba ngo ni ibintu bimenyerewe ko iyo wonesherejwe ukubitwa.






