Abatubuzi b’imbuto z’ibigori n’ibishyimbo bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba basobanuriwe amahirwe ahari yo gukorera Iburasirazuba mu ntego yihaye yo kuba ikigega cy’igihugu cy’ubuhinzi, aba batubuzi bifuza ko bakongererwa ubufasha bahabwa mu kazi kabo.
Intara y’Iburasirazuba ifite igice kinini cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa by’ubuhinzi muri iyi ntara bifite umwihariko kuko ubuyobozi bw’intara bufite intego y’uko iba ikigega cy’igihugu mu buhinzi.
Ibi kugira ngo bigerweho hari imirongo migari yashyizweho kugira ngo umusaruro wiyongere, nkuko bivugwa na Guverineri w’iyi ntara CG Gasana K. Emmanuel, ubwo yahuraga n’abagize ihuriro ry’abatubuzi b’imbuto bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyo mirongo migari mu buhinzi harimo kwihaza mu biribwa bifite intungamubiri mu buryo burambye, kugira umusaruro mwinshi usagurira amasoko.
Guverineri Gasana yakomeje agira ati: “Mu buhinzi dufite imishinga minini hariya Gabiro, umushinga wa Muvumba (Nyagatare), umushinga wa Mpanga muri Kirehe munini cyane, umushinga wa Ndego na Nasho, hari imishinga ya Buhabwa muri Murundi (Kayonza), hari ibishanga binini tugiye kuvugurura ibi byose bishaka imbaraga zanyu, bishaka ko umusaruro wiyongera, no kongera uruhererekane rw’igenagaciro ku musaruro w’ubuhinzi”
Safari Jean Bosco ni umuyobozi wa Tri-Seeds Ltd, ni umutubuzi w’umwuga ni n’umuyobozi w’ihuriro ry’abatubuzi b’ibigori mu Rwanda, yemeza ko akazi bakora kakiriwe neza n’abahinzi ariko nabo hari icyo basaba leta.
Yagize ati: “Ibibazo dufite nk’ibigo bikora ubutubuzi, dukenera amafaranga, dukenera ibikorwaremezo cyane cyane amazi; ntabwo wakora ubutubuzi utuhira, rero ibyo bikoresho mu kuhira birahenze ku buryo rimwe na rimwe usanga abatubuzi bibagora kubibona, hari gahunda ya leta yo gufasha abatubuzi leta ikabishyurira 50%. Bitewe n’ibikoresho dukenera, usanga iyo 50% hari abatubuzi igora, twifuza ko iyo nkunganire yazamurwa byibura ikagera kuri 70%.”
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2021A&B, igihingwa cy’ibigori cyahujwe ku butaka bungana na hegitari 146,003.6 muri gahunda yo guhuza ubutaka ku gihingwa cy’ibigori. Akarere ka Nyagatare niko kaje ku isonga, bahinga ku buso bwa hegitari 36,272, naho Akarere ka Kayonza kaba ariko gahuza ubuso bucye bungana na hegitari 11,310. Ubuso bwose bwahujwe bwatanze umusaruro ungana na toni 516,133.9.
Naho igihingwa cy’ibishyimbo cyahujwe ku buso bungana na hegitari 237,255 mu Ntara y’Iburasirazuba. Akarere ka Bugesera niko kahinze ubuso bunini bungana na hegitari 45,598, mu gihe Akarere ka Gatsibo kahuje ubuso bungana na ha 16,956. Ubuso bwose bwahujwe bwatanze umusaruro ungana na toni 246,246.7.











