Abajyanama mu by’ubuhinzi bo mu Karere ka Ngoma bitwaye neza mu gufasha no kugira abahinzi inama mu guhinga neza, bahawe amagare 68 azabafasha kwegera umuhinzi no gukomeza guteza imbere ubuhinzi bufite intego.
Ni amagare 68 bashyikirijwe kuri uyu Gatatu, tariki ya 26 Mata 2023 n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB.
Aya magare bayahawe mu gikorwa cyo gushimira abajyanama mu by’ubuhinzi no gukomeza kubafasha kwegera buri muhinzi mu midugudu bakoreramo aho igare rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 110,920Frw.
Abajyanama b’ubuhinzi bashinzwe gukangurira abaturage guhinga kijyambere bakoresha inyongeramusaruro, bagakora n’uturima ntangarugero kugira ngo bereke abahinzi itandukaniro ry’ubuhinzi bwa kijyambere n’ubwa gakondo.
Bamwe mu baganiriye na MUHAZI YACU baravuga ko bishimira amagare bahawe, yose hamwe afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 7 n’ibihumbi 540 kuko agiye kubafasha mu nshingano zo kwegera buri muhinzi mu buryo bworoshye mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi.
Umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu, Niyonsenga Rebecca wo mu murenge wa Murama, Akagari ka Sakara yavuze ko bari basanzwe bafite imbogamizi mu kazi kabo ariko kuri ubu bigiye kuborohereza mu mikorere yabo.
Yagize ati: “Twajyaga dukunda kujya mu mirima tujya gufasha abahinzi tuberekera uko bahinga cyangwa habonetse ibiza bakaduhampagara tubakageraho dukererewe, ariko ubu njye igare ndarizi nzi kuritwara ngiye no kuritahaho kandi nzajya mpita ntegura igare nihute mfashe umuhinzi mu mudugudu wanjye, ndetse nibanampamagara mu murenge mu nama nihutire kugerayo kuko nzaba mfite ikigendesho rero turishimye cyane kandi turashima Akarere.”
Bizimama Fredinand wo mu murenge wa Mutenderi na we yagize ati: “Iri gare rizamfasha cyane kuko twajyaga dukora ingendo tuzenguruka umudugudu bikatubera imbogamizi rero ku kagendaho ukanyonga uwo watekerejeho uri bumugereho biroroshye cyane, bigiye kudufasha kongera ibikorwa twigisha abahinzi bacu.”
Mukabisangwa Janvière wo mu murenge wa Rurenge yagize ati: “Turishimye cyane kuko ha ari ukuntu twagenda n’amaguru tugiye kwegera abahinzi tugatinda ariko iri gare rizamfasha cyane ndetse rizamfasha no kujya nzana amazi kuko najyagayo n’amaguru.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko aya magare azahindura byinshi mu iterambere ry’ubuhinzi mu Karere.
Yagize ati: “Nk’Akarere gahinga kakorora ku bufatanye na RAB twahisemo kujya dutanga agahimbazamusyi abajyanama b’ubuhinzi bitwaye neza, icyo twakoze rero tubaha amagare ni nko kubashimira ku bikorwa byiza bakora ndetse tunabafasha mu kubohereza ingendo aho afata igare mu mudugudu akajya kugira inama umuturage w’umuhinzi mu buhinzi bwe bikamufasha kwihuta muri ka kazi akora mu buryo busanzwe.”
Akomeza agira ati: “Dufite icyizere cy’uko babikoraga neza ariko bakaba bagiye kongera imbaraga bitewe nuko babonye ikizabafasha mu rugendo ariko banabonye yuko ibyo bakora tubashimira ndetse bikabafasha kongera imbaraga nyinshi mu kuzamura umusaruro no gukoresha inyongeramusaruro ariko no kugira ubuhinzi bufite intego bushingiye ku mirima dufite myiza tubifashijwe n’aba bajyanama b’ubuhinzi.”
Mapambano yanabasabye kuyafata neza kugira ngo abafashe kurushaho kunoza akazi kabo.







