Mu ijoro ryo kuwa 7 Mata, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma habereye ubujura bw’ihene y’umuturage, abajura bayibagira hafi y’aho bayibye ariko abashinzwe Irondo barayibatesha.
Gusa abajura ngo ntibamenyekanye, ahubwo bahise birukankana itako ry’iyo hene, nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Remera, Nsanzuwera Michel, yabitangaje.
Yabwiye muhaziyacu.rw ati: “Abajura bataramenyekana bagiye mu nzu y’umuturage, baca igikondo cyo ku rugi, batwara iyo hene barayica, irondo ribabonye rigiye kuyibatesha bariruka ariko abantu basanga bamaze gukuraho itako ry’ihene.”
Yavuze ko nta n’umwe wafashwe, ariko ngo baracyakurikirana kugira ngo barebe ko abo bajura bafatwa.
Nyiri iyi hene ngo yari yarayihawe muri gahunda y’Ubudehe, ari na ho Gitifu Nsanzuwera yavuze ati: “Umuturage twiyemeje ko muri iyi gahunda n’ubundi tuzamushumbusha, kandi tuzakomeza gukurikiranano gushakisha ababigizemo uruhare bose kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”
Ibi ndetse birashimangirwa n’ibyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije ku rubuga rwa Twitter, rugira ruti: “Icyo kibazo cyamenyekanye haracyashakishwa abajura bayibye bakayicira hafi y’aho bayibye. Bayiteshejwe n’irondo bariruka.”






