MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abafite ubumuga barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/12/2022

Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngoma bavuga ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva babangamirwa no kuba aho bajya gusaba serivisi nta bantu bazi ururimi rw’amarenga aha niho bahera basaba ko uru rurimi rwakwigishwa mu mashuri.

Kuri uyu wa 03 Ukuboza mu murenge wa Sake niho hizihirijwe umunsi wahariwe kuzirikana abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, ni umuhango waranzwe n’imikino, imivugo n’ikinamico byose byibandaga ku ruhare rwa buri wese mu guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Bumwe mu butumwa bwatanzwe bwagarutse ku kibazo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, cyo kutagira abasemuzi aho bagiye kwaka serivisi

Nsanzimana François ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Sake kuri iyi ngingo, yagize ati: “Ururimi rw’amarenga ruteye imbogamizi kuko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibagora kwiga mu mashuri asanzwe kubera ko abarezi ntabwo bazi urwo rurimi rw’amarenga, mu buyobozi nabwo iyo bagiye kwaka serivisi usanga batabasha gutanga icyifuzo cyabo uko babyifuza kuko nta muntu uhari wo kubafasha gusobanura urwo rurimi rw’amarenga.”

Kutagira ubasobanurira ururimi rw’amarenga kandi bituma ushaka ubufasha runaka abamwakiriye badasobanukirwa neza ubufasha bakeneye, aha kandi haniyongeraho ko hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batazi gusoma no kwandika aba na ya marenga avugwa yo mu ishuri nayo ntibaba bayazi.

Mutabazi Kennedy Uhagarariye abafite ubumuga mu nama njyanama y’akarere ka Ngoma, ashima leta kuri byinshi yakoze ariko na we akagaruka ku kibazo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga batabona abasemuzi aho bagiye hose.

Yakomeje agira ati: “Bimwe mu bibazo byihutirwa bikwiye gukemurwa bikibangamiye abafite ubumuga harimo icy’uko aba bantu nta basemuzi babona aho bagiye hose, ntibajya gusenga, kurema isoko biragorana, ntibashobora kwitabira inama z’ubuyobozi niyo bakoze ingendo zikuba kabiri kuko bitwaza umusemuzi, dukeneye ko habaho amahugurwa atandukanye dufatanyije na leta ku buryo ahantu hose haba umusemuzi ushobora gufasha aba bantu.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite Ubumuga watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1992, mu karere ka Ngoma ibikorwa byo kuwizihiza byatangiranye n’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga cyatangiye ku wa 28 Ugushyingo uyu mwaka birimo Umuganda wihariye, gufasha no kuremera abafite ubumuga,

Gushishikariza abafite ubumuga cyangwa se ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kwishyira hamwe, ibi ni ibikorwa akarere gashima abafatanyabikorwa bako mu rugamba barimo rwo guharanira imibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abafite ubumuga.

Aba bafatanyabikorwa bemeza ko bazakomeza gufasha abafite ubumuga banabakorera ubuvugizi ku ngingo zitandukanye zikibabereye imbogamizi harimo n’iki kibazo cy’abasemura amarenga nk’uko byemezwa na Kayigamba Paul umwe mu bagize komite nyobozi y’impuzamiryango yita ku bantu bafite ubumuga-NUDOR ku rwego rw’igihugu,

Yagize ati: “Turakangurira buri munyarwanda wese ndetse no mu nzego za leta ko ufite ubumuga adakwiye guhezwa na we akagira amahirwe nk’ay’abandi bose, agaragare mu iterambere nk’abandi kugira ngo na we arusheho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye cyamubyaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yemeza ko hari intambwe bateye yo kwigisha abantu batandukanye amarenga dore ko mu murenge wa Sake hari umuntu umwe wafashijwe kuyiga,

Yakomeje agira ati: “Usibye mu murenge wa Sake n’ahandi haracyari bacye bize amarenga ndetse iyi ntego turayikomeje kugira ngo ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga aho ageze hose haba mu mashuri cyangwa se agiye kwaka serivisi abone umuntu umufasha, turifuza ko byibuze muri buri murenge tugira umuntu uzi amarenga bikazagenda bikomeza byaguka bijya mu tugari n’imidugudu”

Visimeya Mukayiranga akomeza avuga ko abafite ubumuga batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hari abahabwa inkunga y’Ingoboka, ubu gahunda ya Leta yanzuye ko abafashwa hatazongera gushingira ku cyiciro cy’Ubudehe ahubwo hazashingirwa ku bakwiye gufashwa.

Mu murenge wa Sake habarurwa abafite ubumuga 485 n’aho mu karere kose ka Ngoma hari abafite ubumuga bagera ku ibihumbi 12.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose

Mutabazi Kennedy Uhagarariye abafite ubumuga mu nama njyanama y’akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaNUDOR

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abafite ubumuga basabwe kutiha akato muri gahunda za Leta

Kayonza: Abafite ubumuga basabwe kutiha akato muri gahunda za Leta

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU