Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwasabye abafite ubumuga kugaragara muri gahunda zose za Leta kuko uretse kuba boroherezwa kubona serivisi zitandukanye, nabo ubwabo bafite ubushobozi bwo kuziha abandi baturage.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Damascene Harelimana kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.
Uyu munsi muri uyu mwaka wari ufite insangamyamatsiko igira iti “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza.”
Mu Karere ka Kayonza uyu munsi wizihirijwe mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mwiri.
Visimeya Harelimana mu ijambo rye yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose mu gushyiraho politiki zo gufasha abafite ubumuga ariko ko nabo noneho bagomba kugaragara muri gahunda zayo zose kugira ngo amahirwe azirimo abagereho, bareke kugaragara nk’abantu biheza.
Yagize ati: “Hari byinshi byakozwe mu kwita ku bantu bafite ubumuga ariko hari n’ahakigaragara inzitizi zishobora gukurwaho kugira ngo ufite ubumuga abashe kugera kuri serivisi zaba iz’ubukungu, imibereho myiza cyangwa imiyoborere kandi na we atange serivisi kuko na we afite ubushobozi, ubumenyi bwo kuba yakwiteza imbere, umuryango n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje akebura abafite ubumuga batagaragara muri gahunda ziri muri Leta zitari izabagenewe nk’umwihariko wabo.
Yagize ati: “Ni ukubakoraho ubukangurambaga kabone nubwo hari inyunganizi zihariye zabagenewe by’umwihariko, hari izindi gahunda za Leta zihari nazo badahejweho, bagombe nazo bazigereho. Niba ari Girinka, Ingoboka, imishinga mito iterwa inkunga nazo zirabareba. Iterambere ntawe ritareba.”
Mu mivugo, ikinamico ngufi n’indirimbo, abafite ubumuga bagaragaje ko hari ibikorwaremezo byo mu nzego zigenga bitorohereza abafite ubumuga.
Uyu muyobozi yasabye ko abaturage bahindura imyumvire ku buryo bafata abafite ubumuga, bakumva ko bashoboye, babakuriraho ibibabera inzitizi.
Ku baba bagihishira abafite ubumuga, Harelimana yasabye abaturage ubufatanye mu gutunga agatoki, ahaba hari abahishwa.
Kuri iyi ngingo yo kuba abafite ubumuga batagaragara muri gahunda zose za Leta, Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza Ndoli James, yavuze ko iki kibazo gihari.
Yagize ati: “Ntabwo abafite ubumuga bakwiriye kwiha akato ubwabo. Bakwiriye kujya mu bikorwa bireba abandi baturage. Iyo ugaragaye nibwo ubuyobozi buzabona ikibazo cyawe, ni ukwitabariza. Murashoboye, kugira ubumuga si ukudashobora. Garagaza icyo ushoboye, ivugire. Mbere y’uko ufite ubumuga uri Umunyarwanda. Gahunda zirahari zo gufasha abatishoboye. Abafite ubumuga ntizibageraho kuko mutagaragaye ugasanga zirabasize.”
Muri ibi birori, habayeho kuremera abafite ubumuga bahawe ihene, inyunganirangingo, imizinga y’inzuki n’ingemwe z’ibiti by’imbuto, ubwiherero bwagenewe abafite ubumuga, byatanzwe n’abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye.
Mu Karere ka Kayonza habarurwa abafite ubumuga 4,452.









