Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yafunguye ku mugaragaro gare nshya ya Ngoma yuzuye itwaye miliyoni 750 y’amafaranga y’ u Rwanda, yubatswe mu Murenge wa Kibungo; ikaba ije gukemura ikibazo cy’abaturage baburaga aho bategera imodoka hasobanutse.
Kuri uyu kane, tariki 8 Kamena 2023 nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, Meya w’ Akarere ka Ngoma, Niyonagire Nathalie, Inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bafunguye ku mugaragaro iyi gare.
Iyi gare yuzuye itwaye miliyoni 750Frw, yubatswe mu mujyi wa Ngoma ahahoze gare ishaje munsi ya Sitade ya Ngoma, yakemuye ikibazo abagenzi bari bafite cyo kubura aho bategera imodoka hasobanutse, ubujura n’ibindi.
Umuturage wo mu murenge wa Rukira, Ndayambaje Pièrre yagize ati: “Badukijije ivumbi ryari rigiye kuzatwica pee! mbega gare yari isebetse ntaho kwicara izuba rirakwica, imvura yagwa ikakunyagira mbega ubu turishimye cyane kuba bafunguye iyi gare nshya. Turashimira ubuyobozi bwacu bukomeje kudufasha mu byo dukeneye.”
Uwera Claudine na we yagize ati: “Turishimye kuba tubonye gare nziza kuko twajyaga hariya hepfo ibintu byacu bitizewe mbega umutekano utizewe, gusa ubu twabonye hari na kamera kandi hari na televiziyo tuzajya turindira imodoka tureba n’amakuru. ”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimiye abafatanyabikorwa, asaba n’abaturage gufata neza ibikorwaremezo begerezwa dore ko gare yuzuye yari no mu mihigo ya 2022-2023.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko iyi gare igiye guhindura Akarere ka Ngoma yaba mu mibereho y’abaturage n’iterambere.
Yagize ati: “Biratanga isura nziza, birazana isuku mu mujyi ariko uretse n’ibyo birazana umutekano ku bagenzi banyura muri uyu mujyi wa Ngoma kandi biratanga n’akazi ku baturage batuye hano kuko gare n’igikorwa gihuriweho n’abantu benshi, abakata amatike, abacururizamo, abatwara imodoka, abatanga serivisi zitandukanye zihabwa abaturage. Ni gikorwa gikomeye gitanga umusaruro mu kubaka imijyi isa neza.”
Byari biteganyijwe ko iyi gare izubakwa mu byiciro bibiri aho mu cya mbere hubatswe Parikingi y’imodoka zizajya zifashisha, inzu z’ubucuruzi n’ igaragi, mu gihe mu cya kabiri hazubakwa inzu igeretse kabiri.
Iyi gare nshya ya Ngoma yafunguwe yubatswe na Jali Investment Group , bisobanurwa ko ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka ziri hagati y’ 150 na 200.







