MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Gatabazi yijeje abatuye ku butaka bw’ikigo gicukura ‘Wolfram’ kubona ibyangombwa by’ubutaka

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/11/2022

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nkondo mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu bafite ikibazo cyo kutagira ibyangombwa by’ubutaka by’aho batuye mu butaka bw’ikigo gicukura amabuye y’agaciro ahazwi nka ‘Wolfram’, abizeza ko ikibazo cyabo kizakemurwa ntawe ubangamiwe.

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakorana basuye abaturage bafite ikibazo cyo kutagira ibyangombwa by’ubutaka harimo abamaze imyaka 60 batuye muri ubu butaka nta byangombwa barabona by’aho batuye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey ubwo yaganiraga na bamwe muri aba baturage yagize ati: “Hari raporo zitugeraho zivuga ko hari hari abantu bahatuye bahasanze ba sekuru na ba sekuruza baje gucukura amabuye y’agaciro, hari abahatuye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batujwe na leta, hari abahituje, abo bose ni abanyarwanda kandi buri wese afite uburenganzira.”

Minisitiri Gatabazi akomeza ahumuriza aba baturage batuye muri ubu butaka bukibarwa nk’ubwa ‘Mining’, yakomeje agira ati: “Hari kurebwa icyakorwa kugira ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwe ariko n’ibibangamiye abaturage biveho, icyo bizarangirizaho ni icyiza ntabwo bizarangira abantu bagiye, nonese wabirukana ukabajyana hehe?”

Hari umwe mu baturage umaze imyaka 65 atuye muri ubu butaka yemeza ko igihe cyose bahamaze nta burenganzira bafite ku butaka bw’aho bavukiye, Ngoyi Josiane yagize ati: “Muzehe wacu yazanywe n’abazungu bubaka inaha, hari ishyamba ari pariki aha bubatse aya mazu niho hari amazu y’iwacu, ahandi niho twahingaga tukabona ibidutunga.”

Nkomezamihigo John ni umwe mu baturage batuye muri ubu butaka mu mwaka w’i 1995 avuga ko bishimiye ihumure bahawe na Minisitiri Gatabazi ku ngingo yo kutagira ibyangombwa by’ubutaka, avuga ko bazanyurwa n’icyemezo bazahabwa na leta kuko ibakorera byinshi nabo bakaba bayitezeho ibyiza byinshi.

Abaturage bafite ikibazo cy’uko batuye mu butaka bwa Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Wolfram ni 391, muri aba harimo abafite ibibazo by’uko nta byangombwa by’ubutaka bafite; abandi bakaba basaba ingurane kugira ngo bimurwe.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aganira n’abaturage b’i Rwinkwavu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaWolfram

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Muri Kaminuza zo mu Rwanda hagiye gukorwa amarushanwa mu ikoranabuhanga 

Muri Kaminuza zo mu Rwanda hagiye gukorwa amarushanwa mu ikoranabuhanga 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU