MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Muri Kaminuza zo mu Rwanda hagiye gukorwa amarushanwa mu ikoranabuhanga 

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
02/11/2022

Mu rwego rwo kongera ubumenyi mu bijyanye n’imikorere ya za mudasobwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza zo Rwanda bagiye gushyirirwaho amarushanwa mu by’ikoranabuhanga, akazakorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Sosiyeti Huawei ifite ikicaro mu Bushinwa.

Nk’uko bikubiye mu nkuru MUHAZIYACU ikesha Kigalitoday, ayo amarushanwa agiye gukorwa muri uyu mwaka ari muri gahunda Huawei yatangije mu 2015 afite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi mu mashuri makuru na za  kaminuza no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Kalema Gordon, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo avufga yavuze ko iri rushanwa rizafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, bikagera no kuri sosiyete zikizamuka.

Yagize ati: “Kubaka ikoranabuhanga rihamye mu gihugu cyacu birasaba kugira abanyempano bafite ubushobozi bwo guhanga udushya. Ntabwo igihugu cyagera ku ntego zo kugira abahanga mu ikoranabuhanga hatari abanyempano n’abafatanyabikorwa nka Huawei.”

Abanyeshuri basaga 10,000 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ni bo bateguriwe ayo marushanwa, agamije kubafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu ikoreshwa rya mudasobwa mu rwego ruhanitse, muri porogaramu zirimo umutekano w’ibibikwa muri mudasobwa, ibijyanye n’ubwenge bukorano n’ibindi binyuranye.

Ibyo kandi biri muri gahunda ya Huawei yo guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu mirimo inyuranye, aho abantu bahugurwa bityo bakazafasha za Leta kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu mirimo.

Yang Shengwan Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda avuga ko ayo marushanwa azakorwa mu byiciro binyuranye birimo ku rwego rw’igihugu, urwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Muri iyi gahunda, turashaka ko urubyiruko bazamo ari benshi, bakaba babonamo amahirwe menshi ashoboka, bikabagirira akamaro, imiryango yabo n’ibihugu byabo. Ndashishikariza abanyeshuri kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, kuko abazatsinda bazafashwa kubona ho bakorera imenyerezamwuga ndetse bakaba bashobora kubona n’akazi”

Abazahiga abandi muri ayo marushanwa bazahembwa ibikombe, telefone, mudasobwa, seritifika, ndetse hari n’abazafashwa gukora ingendoshuri mu nganda mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Huawei

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gutera ibiti by’imbuto byihanganira ikirere

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gutera ibiti by'imbuto byihanganira ikirere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU