MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye guhindura inyito ‘Igerageza rya Jenoside’

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
16/04/2023
Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu

Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yasabye abaturage bo mu karere ka Bugesera n’Abanyarwanda muri rusange guhindura inyito bakoreshaga bagaragaza ko hari ibice by’u Rwanda byageragerejwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi; avuga ko nta muntu ugerageza Jenoside.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata.

Imvugo igerageza rya Jenoside ikunze gukoreshwa henshi mu nyandiko z’ibitangazamakuru, inyandiko zisanzwe ndetse no mu mvugo hasobanurwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye mu myaka yabanje.

Aha Minisitiri Dr. Bizimana asobanura ko Jenoside itageragezwa nk’uko bivugwa ko yageragejwe muri 1992 mu Bugesera.

Ati: “Uriya mwaka bababwira wa 1992 nizere ko mutazongera kuwita igerageza rya Jenoside ahubwo ko ari ikorwa rya Jenoside. Ijambo igerageza bikunze kuvugwa, si hano mu Bugesera gusa ngo ‘Habaye igerageza rya Jenoside’. Ntagerageza ribaho ahubwo Jenoside igira igihe itangirira.Yatangiye kera amategeko y’u Rwanda yo kuko tutifuje gusubira muri 1959, 1960 na 1963 kuko byari kuba kure, ariko icyo gihe nacyo yari Jenoside ntabwo byari igerageza ryayo; ahubwo amategeko y’u Rwanda atangira guhana icyaha cya Jenoside guhera muri 1990 kugeza muri 1994.Bivuze ko iyo myaka yose ibyaha byahabaye ni Jenoside.”

Akomeza asobanura ko inyito Jenoside itarangwa n’umubare ahubwo ko irangwa n’umugambi wo kwica abantu kandi bazira ubwoko.

Ati: “Jenoside ntabwo irangwa n’umubare w’abishwe, irangwa n’umugambi wo kwica abantu kandi babahora ubwoko bwabo; nibyo rero byakorewe Abatutsi. Mu kwibuka abacu, mu kugaragaza amateka, tujye tunakora ibishoboka dukoreshe inyito nyayo kuko abapfobya n’abagoreka ukuri bahera kuri izo nyito zitarizo.”

Tariki 15 Mata, ni itariki mu Karere ka Bugesera hibukwa Abatutsi biciwe ku kiliziya ya Nyamata n’iya Ntarama bari bahungiyeyo bicwa n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare bari baturutse mu kigo cya Gako muri 1994.

Igikorwa ryo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata igize iyahoze ari Komine Kanzenze kibera umunsi umwe mu masaha atandukanye, aho mbere ya saa sita igikorwa cyo kwibuka kibera ku rwibutso rwa Nyamata ahashinguye imibiri y’Abatutsi ibihumbi 45, nyuma ya saa sita igikorwa cyo kwibuka kigakomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi ibihumbi bitanu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kwibuka29Nyamata

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Etoile de l’Est yatsinze Intare FC ikomeza guha ibyishimo abakunzi bayo

Ngoma: Etoile de l'Est yatsinze Intare FC ikomeza guha ibyishimo abakunzi bayo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU