MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Menya impamvu zatumye abayobozi b’Akarere ka Gatsibo bajya mu mwiherero

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/08/2022

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi yemeza ko hari ibibazo bikomeye byatumye bahitamo kujya mu mwiherero mu karere ka Nyagatare, ni umwiherero w’iminsi itatu kuva tariki 05 kugeza kuya 07 Kanama.

Abayobozi 64 bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye umwiherero wateguwe n’Akarere.

Mu mvugo ye Perezida wa Njyanama ya Gatsibo Sibomana yagize ati: “Turacyafite abaturage bafite ikibazo cy’aho baba hagendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu, turashaka mu buryo butandukanye ko umunyarwanda agira ahantu heza atura kandi hamubereye.”

Indi ngingo izaganirwaho ijyanye n’ikibazo cy’ibutaka butabyazwa umusaruro uko bikwiye,

Perezida wa Njyanama Sibomana yakomeje agira ati: “Turacyafite ubutaka bwinshi budakoreshwa dukwiye kubyaza umusaruro, hari ubutaka buhingwa n’ubutaka bwagenewe ubworozi nko mu nzuri turashaka kuganira ku buryo twakongera umukamo, ni gute twakongera amatungo meza atanga umusaruro kurusha uwo twari dufite.”

Ikindi kibazo ngo ni imijyi ya Kabarore, Ngarama na Kiramuruzi idakura, kuri iki kibazo Sibomana yagize ati: “Turashaka uburyo haba impinduka muri ibyo bice twita imijyi, haba impinduka muri serivisi, impinduka mu bucuruzi, impinduka mu miturire, impinduka n’uburyo iyo mijyi iteye ku buryo ikurura abantu baje kuhaba.”

Hari kandi amahirwe y’uko Gatsibo ari amarembo y’inzira ijya muri Parike y’Akagera ibi nabyo biri mu bikwiye kuganirwaho by’umwihariko kugira ngo aya mahirwe agirire akamaro abanyagatsibo muri rusange.

Mu bindi biribandwaho harimo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira ry’abana, kureba kuri serivisi zihabwa abaturage mu nzego zose, hakarebwa uko serivisi zihabwa abaturage zikwiye kuba ari nziza kandi zigatangwa zihuse muri izi serivisi harimo iz’ubutaka, kwa muganga, mu mashuri ndetse n’izitangwa n’abikorera.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboJADF Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakoresha umuhanda Nyagatare-Barija barishimira ikorwa ryawo, wari ‘indiri y’amabandi’

Abakoresha umuhanda Nyagatare-Barija barishimira ikorwa ryawo, wari 'indiri y’amabandi'

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU