Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare barishimira ikorwa ry’umuhanda uva ku isoko rya Nyagatare ugana Barija ahazwi ku izina ryo mu gishanga kuko babangamirwaga n’amabandi yahategeraga bwije akabambura ibyabo.
Aba baturage bavuga ko nubwo bakoreshaga uyu muhanda byari bibabangamiye cyane kuko iyo bwabaga bwije ntawahanyuraga wenyine, uwatindaga gutaha ngo yashakaga umuherekeza cyangwa agaca indi nzira.
Ibi ngo bikaba byari imbogamizi kuri bo kuko byatumaga badakora akazi kabo neza.
Sibomana Solange ni umucuruzi ukorera mu isoko rya Nyagatare, yavuze ko yishimiye cyane ikorwa ry’uyu muhanda kuko bari bamaze kuhamwamburira amafaranga inshuro zigera kuri ebyiri ku mugoroba avuye mu isoko.
Yagize ati: “Nejejwe cyane n’ikorwa ry’uyu muhanda kuko abajura bari baturembeje kuko aha hantu hari hari ibihuru kandi murabona ko ari mu gishanga, murumva rero abajura batwibaga buri gihe kuko ubu nkange bamaze kunyiba amafaranga inshuro ebyiri, ariko ubu dufite icyizere ko bazashyiraho n’amatara ubundi ikibazo kigakemuka .
Tuyisenge Claudine ni umuturage uturiye uyu muhanda, yavuze ko yishimiye ko uyu muhanda ugiye kuba nyabagendwa kandi urugomo rwaberagamo rukaba rugiye kugabanyuka, agashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku iterambere amaze kubagezaho.
Yagize ati: “Munshimirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu Paul Kagame ku iterambere amaze kutugezaho kuko ubu nzajya nkaraba neza, ngende ngere aho ngiye nta vumbi, nta cyondo kuko mbere wasangaga ivumbi ryatwuzuyeho. Ikindi abajura bategeraga mu bihuru byari bihari ntibazongera kuko abantu bari barabamazeho telefoni, amafaranga n’ibindi ariko turizera ko umutekano ugiye kugaruka.
Uwitwa Niyirema Paul na we yavuze ko uyu muhanda wari indiri y’amabandi kuko abantu benshi bamburwaga ibyabo kubera ko hari umuhanda mubi ukikijwe n’ibihuru ayo mabandi yihishagamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko mu karere hari imirimo yo kubaka imihanda ya km 6.7 izamara amezi agera kuri 12 ikazatwara amafaranga asaga miliyari 5.6Frw.







