MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Menya ibyo Mutwara Ezra Gahiga watorewe kuyobora Bugesera ashyize imbere

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
24/11/2026

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Bugesera, Mutwara Ezra Gahiga watorewe kuyobora aka Karere muri manda y’imyaka itandu (5), yatangaje ko ashyize imbere kugira inama abaturage, kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo kugira ngo bagendane n’icyerekezo cy’iterambere ry’Akarere ka Bugesera ritabasize inyuma.

Ibi Meya Mutwara yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026, nyuma yo gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, asimbuye Mutabazi Richard wari umaze manda ebyiri muri izo nshingano.

Agaruka ku cyizere yagiriwe n’abaturage b’aka Karere, Mutwara Ezra Gahiga yashimiye inteko itora, avuga ko we n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere batoranywe bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo babijeje biyamamaza.

Ati: “Hari ibyo twabijeje twiyamamaza, ubu rero harageze ko dutangira gushyira mu bikorwa. Aka Karere ka Bugesera gafite imishinga minini minini, cyane ko ubu ari irembo ry’u Rwanda. Hari ikibuga mpuzamaganga kiri kubakwa kigiye kurangira, hari uyu mushinga wa Formila 1; ibyo byose ni imishinga minini ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bizaza. Aho birimo biza hari iterambere rihakenewe, kandi ni iterambere ritirukana abaturage ahubwo ribazamura bakazamukana naryo.”

Yagaragaje kandi ko umujyi wa Nyamata na Bugesera muri rusange ukeneye inyubako zigeretse ngo ukanjyana n’igihe. yijeje ko azabishyira mu bikorwa ndetse n’ibindi bikorwaremezo bizamura iterambere ry’umuturage.

Ati: “N’uyu mujyi ukeneye kubakwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cyawo cyemejwe, inyubako zikavugururwa kuko urabona amazu menshi ntabwo ageretse kandi aho kwagukira ntihahari bihagije uretse kubaka ujya ejuru. Hari uku gukwiza ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi mu baturage bakagira amazi meza yo kunywa; bakagira amashanyarazi abafasha kwiteza imbere, abafasha kugira ibyuma bisya imyaka yabo, no gusudira mu dukiriro turi hirya no hino mu mirenge.”

Meya Mutwara kandi yageneye ubutumwa abaturage b’Akarere ka Bugesera bubibutsa uruhare rwabo, abizeza kuzabatega amatwi.

Ati: “Ubutumwa tubaha, ni ubutumwa bubegera tukabasobanurira icyo umuturage asabwa, ukamutega n’amatwi ibikorwa bibagenewe bakabigiramo uruhare kuko ni nabwo bazanabirinda. Ni ibikorwa rero badakwiriye guhagarara ngo barebere ubuyobozi burimo bwonyine ahubwo ni ibikorwa by’iterambere byinshi bikeneye uruhare rwabo. Tuzajyanamo rero, tuzabegera, tuzabagira inama kandi tuzabatega amatwi n’ibyifuzo byabo.”

Abandi bayobozi batowe, harimo Mpayimana Protais watorewe kuba Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Tusiime Mukandori Grace, watorewe kuba Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Muri aya matora kandi, hatowe Biro y’Inama Nyama y’Akarere ka Bugesera, aho Munyazikwiye Faustin yongeye kutorerwa kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Duhuze Remy Norbert atorerwa kuba Visi Perezida, na Umutoni Solange atorerwa kuba Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere.

Mutwara Ezra Gahiga, Meya w’Akarere ka Bugesera (ibumoso) na Mutabazi Richard wasoje Manda y’imyaka 10 ari Meya w’ako Karere 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abatorewe kuyobora uturere kubaka ikipe itsinda
Amakuru

Guverineri Rubingisa yasabye abatorewe kuyobora uturere kubaka ikipe itsinda

24/11/2026
Ivugururwa rya SACCO ryagabanyije inguzanyo zitishyurwa neza ziva ku 9% zigera kuri 3%
Ubukungu

Ivugururwa rya SACCO ryagabanyije inguzanyo zitishyurwa neza ziva ku 9% zigera kuri 3%

23/11/2026
Rwamagana: Amakarito 879 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byamenwe
Amakuru

Rwamagana: Amakarito 879 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byamenwe

23/11/2026
Gatsibo: Umusore w’imyaka 19 yafatanwe inka akekwaho kwiba
Amakuru

Gatsibo: Umusore w’imyaka 19 yafatanwe inka akekwaho kwiba

23/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU