MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umusore w’imyaka 19 yafatanwe inka akekwaho kwiba

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
23/11/2026

Umusore w’imyaka 19 yafatiwe mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu Kagari ka Busetsa, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, afite inka yashakaga kugurisha, ariko agateshwa n’abaturage bakeka ko yaba yayibye, nyuma yo kumubaza akabura ibisobanuro by’aho yayikuye.

Uyu musore yafashwe mugitondo cyo kuri uyu 23 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko abaturage bagize amakenga ku buryo yashakaga kugurishamo iyo nka, by’umwihariko asaba ko uwayigura yaba afite igipangu yayifungiranamo kugira ngo itagaragara.

Abaturage bahise batanga amakuru ku buyobozi, uyu musore arafatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku nkomoko y’iyo nka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Mutabazi Geoffrey, yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma yo kunanirwa gusobanura aho yakuye inka yari afite ashaka kugurisha.

Yagize ati: “Ni byo, uyu muhungu yari afite inka agurisha ariko adasobanura aho yayikuye, kugeza aya masaha twatanze amatangazo kugira ngo tumenye uwaba yabuze inka, aho bikekwa ko yaba yarakuwe muri uyu Murenge wacu cyangwa uwa Gitoki duhana imbibi.”

Gitifu Mutabazi yavuze ko nubwo ubuyobozi buri gushakisha uwaba yarabuze inka, amakuru arambuye ku hantu yaba yaribwe azamenyekana neza binyuze mu iperereza inzego z’umutekano zikomeje gukora nyuma yo kubaza ukekwa.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko bagize amakenga kuko uyu musore atari atuye muri ako gace, akaba nta n’isoko ry’amatungo yari yajyanye iyo nka, ahubwo agashaka umuguzi wayifungirana mu gipangu kugira ngo itagaragara.

Muhizi Donat utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu kagari ka Busetsa, Umurenge wa Kageyo ari naho ukekwa yafatiwe, yagize ati: “Uyu muhungu yaje ashaka umukiliya w’inka, wareba icyo gitondo azindutse agurisha inka, adatuye inaha ndetse nta n’isoko ry’inka ayijyanyemo bidutera amakenga, ikindi ni uko yasabaga ko uwayigura ari uwaba afite igipangu yayifungiranamo ntigaragare, turangije tubimenyesha ubuyobozi kugira ngo barebe koko niba ari iye cyangwa niba yayibye.”

Rukundo Felicien we yagize ati: “Uyu muhungu biragaragara ko hari ahantu yibye iyi nka nubwo tutarabihamya, ariko ku myaka 19 biragoye kuvuga ko iriya nka ari iye, ikindi ni uko ashaka kuyigurisha abayigura bakayihisha , mu gihe nta gikomera cy’amatungo kiri inaha yayijyanamo, ntabwo yagenda ayishoreye ngo nimugure inka nkugurisha avoka cyangwa inyanya”

Uwukekwa avuga ko akomoka mu Mudugudu wa Kivuba, mu kagari ka Cyabusheshe, mu Murenge wa Gitoki uhana imbibi n’Umurenge wa Kageyo yafatiwemo yombi y’ Akarere ka Gatsibo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ivugururwa rya SACCO ryagabanyije inguzanyo zitishyurwa neza ziva ku 9% zigera kuri 3%
Ubukungu

Ivugururwa rya SACCO ryagabanyije inguzanyo zitishyurwa neza ziva ku 9% zigera kuri 3%

23/11/2026
Rwamagana: Amakarito 879 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byamenwe
Amakuru

Rwamagana: Amakarito 879 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byamenwe

23/11/2026
Uko abaturage bishimira serivisi z’uburezi byagabanyutseho 4%
Inkuru z'ingenzi1

Uko abaturage bishimira serivisi z’uburezi byagabanyutseho 4%

23/11/2026
Kirehe: Batandatu bafatanwe litiro 136 za Kanyanga
Amakuru

Kirehe: Batandatu bafatanwe litiro 136 za Kanyanga

22/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Amakarito 879 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byamenwe

Rwamagana: Amakarito 879 y’inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byamenwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU