MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Muyumbu: Bababajwe n’uko batarabona imibiri y’ababo bishwe muri jenoside

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/04/2021

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Muyumbu barasaba ko bahabwa amakuru y’ababo bishwe batarabona kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Kuri uyu wa 11 Mata mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muyumbu hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abantu batanu yabonetse, muri iyi myaka 27 hari imiryango y’abacitse ku icumu itarashyingura mu cyubahiro ababo.

Musonera Emile ni umwe mu bafite ikibazo cy’uko hari abe atarashingura mu cyubahiro, avuga ko mu muryango akomokamo wo kwa sekuru wari mugari cyane ugizwe n’abantu barenga 120 bari batuye ku musozi wa Bihembe mu Murenge wa Nyakariro, ariko ubu bakaba bamaze gushyingura mu cyubahiro abantu 15 gusa, yagize icyo asaba abantu bazi aho iyi mibiri iri bakaba badatanga amakuru.

Yagize ati: “Ndasaba ubufatanye ari abakoze Jenoside bagihari ari abandi baba bafite ayo makuru batubabarire, leta natwe yadusabye ikintu gikomeye natwe turagitanga tutizigamye, imbabazi ubumwe n’ubwiyunge nibyo, ariko nyuma y’imyaka 27 ugasanga hari abashyinguye umuntu umwe mu muryango wari ugizwe n’abantu 50 haracyarimo akabazo.

Kayiranga Alex ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo ku musozi wa Muyumbu avuga ko bababazwa cyane n’uko hari ababo batarabona ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati: “Kuri ubu hari abo twabuze tutarabona, tutarashyingura.”

Perezida w’umuryango Ibuka mu Karere ka Rwamagana ni Musabyeyezu Dative, mu ijwi ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, yagarutse ku gahinda gashengura abacitse ku icumu bafite ababo batarashyingura mu cyubahiro.

Yakomeje agira ati: “Hari impamvu twe nk’abacitse ku icumu dusaba ko twakwerekwa aho abo mu miryango yacu bari ngo tubashyingure mu cyubahiro, ni ukugirango tutibeshya ugasanga tubashakira aho batari, ugasanga nshakira data ku Muyumbu we yaraguye i Nyakariro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bazakomeza kwigisha abaturage bagakangurira abazi ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.

Yakomeje asaba abafite aya makuru bose kuyatanga mu buryo bwo gufasha abacitse ku icumu ariko nabo ubwabo bifasha, kugirango babohoke.

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe aAbatutsi mu 1994 rwa Muyumbu hashyinguwemo imibiri igera ku 14,309.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dative
Musonera Emile akomoka mu muryango mugari muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu muryango hishwe abarenga 120 ubu hamaze gushyingurwa mu cyubahiro abantu 15
Kayiranga Alex yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asaba ko bahabwa amakuru y’ababo bishwe batarashyingurwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KwibukaMuyumbuRwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Mukanizeyimana yashyikirijwe inzu yubakiwe na ADEPR Paruwasi ya Ngoma
Amakuru

Mukanizeyimana yashyikirijwe inzu yubakiwe na ADEPR Paruwasi ya Ngoma

23/06/2026
Itorero Methodiste Libre i Kirehe ryibutse abazize Jenoside, rinaremera uwarokotse inka
Kwibuka

Itorero Methodiste Libre i Kirehe ryibutse abazize Jenoside, rinaremera uwarokotse inka

20/06/2026
Rwamagana: Uwarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu y’agaciro ka miliyoni 18Frw
Amakuru

Rwamagana: Uwarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu y’agaciro ka miliyoni 18Frw

19/06/2026
Gutegura igitabo cy’amateka ya Jenoside mu Karere ka Kirehe bigeze kuri 80%
Kwibuka

Gutegura igitabo cy’amateka ya Jenoside mu Karere ka Kirehe bigeze kuri 80%

15/06/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Imibiri yo mu rwibutso rwa Rugarama ntizimurwa ahubwo ruzavugururwa

Kirehe: Imibiri yo mu rwibutso rwa Rugarama ntizimurwa ahubwo ruzavugururwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU