Abahanga mu by’ubuzima batanga inama y’uko mu gihe umuntu yiyumviseho cyangwa akibonaho bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere akwiye kwihutira kuyisuzumisha, kuko nubwo iri mu zihitana ubuzima bwa benshi; iri mu zivurwa zigakira iyo yafatiranwe hakiri kare.
Kanseri nyinshi ziterwa na virusi. Hari n’aho abaganga basobanura kanseri nk’ukwivumbagatanya cyangwa ukwiyongera kudasanzwe kw’imisemburo. Nko ku y’ ibere, ngo hari aho usanga byaratewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’uturemangingo tw’ ibere rikaba ryakura mu buryo budasanzwe.
Imibare yashyizwe ahagaragara muri 2022 yerakanye ko mu Rwanda abantu 633 bashya bagaragayeho kanseri y’ibere, aho muribo harimo abagabo 23; mu gihe muri uwo mwaka abantu bose hamwe bari bayirwaye bagera ku 5200.
Iyi Kanseri iyo itavuwe hakiri kare irica, ikaba iri mu ziza imbere zihaganyikishije urwego rw’ubuzima mu Rwanda n’Isi muri rusange.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi kanseri y’ibere, MUHAZIYACU yaganiriye na Dr. Aimable Ndayishimiye, Ushinzwe ibikorwa byo gusuzuma Kanseri hakiri kare mu muryango Partners In Health[PIH/Rwanda] maze akomoza ku bimenyetso byayo, uko ivurwa n’inama abantu bagirwa mu kuyirinda.
Mu bimenyetso bya kanseri y’ibere havugwamo nk’utubyimba mu ibere, guhinduka k’uruhu, abo ibere rihisha ku buryo twa twenge ruhu rubyimba ukaba wagira ngo ni icunga rya orange, icyo ni ikimenyetso gikomeye.
Ngo hari n’abazana intakara mu kwaha cyangwa se n’ibere rikaba ryabyimba, hari ukuzana amatembabuzi adasanzwe mu ibere harimo amaraso cyangwa se hakaba hazamo amazi, cyangwa se hakaza amashyira, cyangwa se imoko igatebera.
Hari n’ubundi bwoko bwa kanseri y’ibere aho usanga imoko ivunguka ikagenda ishiraho.
Dr. Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Ibyo byose ni ibintu tureba iyo turi gusuzuma iyo kanseri. Iyi Kanseri y’ibere umubyeyi ashobora kuyisuzuma we ubwe bitabaye ngombwa ko asuzumwa na muganga gusa.”
Avuga ko muri rusange abaganga bateganya ko gusuzuma kanseri muri rusange byakabaye bikorwa mu buryo bune, aho muganga agomba kubanza akagufatira amakuru akumva uko umeze, hanyuma akareba ahantu wamubwiye ko hari ikibazo, byaba ngombwa agakoraho kugira ngo yumve niba koko icyo ari gutekereza ari ko kimeze.
Akomeza agira ati: “Ntabwo ibere ari kano gato tubona, ibere rirakomeza rikagera mu kwaha. Ni nayo mpamvu uzasanga abantu bafite kanseri y’ibere hari n’abaza bafite ibibyimba mu kwaha, aho ngaho rero niho usanga hari za ntakara ziba zishobora kubyimba cyangwa zikaba arizo zigira ya kanseri hakiri kare.”
Iyo ibyo bimenyetso bigaragaye hakorwa iki?
Niba ari akabyimba, ugaragayeho ibyo bimenyetso acishwa mu cyuma kizwi nka ‘Echographie’ bakareba ako kabyimba, niba kadasanzwe.
Kubera ko hari ababyeyi cyangwa abana b’abangavu usanga bafite ibibyimba bashobora kwitiranya na kanseri.
Dr. Ndayishimiye ati: “Ntabwo wowe kukireba inyuma wavuga ngo ntabwo ari kanseri, igihe cyose utaciye mu cyuma ngo herebwe niba gishobora kuzaba kanseri cyangwa kitazaba yo.”
Avuga ko akenshi biba ngombwa ko kugira ngo hemezwe ko icyo kibyimba ari kanseri, ngo hafatwamo akanyama hakoreshejwe inshinge zabugenewe umuntu atabazwe, kagapimwa muri Laboratwari yabigenewe.
Iyo basanze ari kanseri umuntu atangira imiti nk’uko biteganywa, basanga atariyo nabwo akagirwa inama.
Nubwo kandi abagore aribo benshi barware Kanseri y’ibere n’abagabo nabo bashobora kuyirwara.

Abantu bakangurirwa kwirinda no kwisuzumisha hakiri kare
Abantu bashishikarizwa kumenya ibimenyetso bya kanseri y’ibere hakiri kare, kuko ngo ntabwo zose zikura ku kigero kingana.
Dr. Ndayishimiye nibyo asobanura ati: “Nka ba bandi nababwiye baba bafite ibere ryahishije, [Peau d’orange], tuba dukeka ko afite ubwoko bwa kanseri bita ‘Inflammatory Breast Cancer’ ari nayo ushobora kwitiranya na kwa kundi umubyeyi wonsa ashobora kurwara ibere rikabyimba, rikamurya cyane. Iyo Kanseri ikura vuba ku buryo mu gihe cy’umwaka ushobora gusanga yarenze ibere yagiye no mu bindi bice nk’ibihaha, amagufwa n’umwijima.”
“Iyo kanseri tuyibonye, abenshi usanga bamaranye akabyimba amezi abiri cyangwa se umwaka umwe, iyo ari kanseri idakura vuba ugasanga akamaranye imyaka ibiri; abo ngabo usanga bitaragera kure bitewe n’ubwoko bwa kanseri uwo murwayi afite.”
Mu buvuzi bwa Kanseri y’ibere, ngo iyo basanze bikiri ku rwego ruto rwo hasi biri nko mu ibere bitarafata ibindi bice by’umubiri, icyo gihe amahirwe yo kuba yakira aba ahari.
Dr. Aimable Ndayishimiye, Ushinzwe ibikorwa byo gusuzuma Kanseri hakiri kare mu muryango Partners In Health[PIH/Rwanda] avuga ko kuvura kanseri bidakorwa habayeho kubaga gusa ahubwo hari n’uburyo bakunze kwita ‘Chemotherapy’ ahakoreshwa ibinini bitewe n’igihe n’ubwoko bw’uturemangingo twa kanseri; noneho kubaga bikaba nk’uburyo buza nyuma.
Akomeza agira ati: “Kuvanaho ibere burundu nabyo biba bishoboka mu kuvura kanseri. Ubundi kubaga impamvu tuvuga ngo ni wo muti wa nyawo wa nyuma, ni uko noneho tuba tuvuga ngo ka kantu kari gafite ikibazo tugakuyemo, noneho tumuhaye ya miti yindi kugira ngo ijye kureba twa turemangingo twaba twagiye ahandi tukaba turi kwanduza izindi ngingo.”
“Rero iyo kanseri tuyibonye hakiri kare dushobora kukuvura, tukavanamo cya kibyimba, hanyuma ibindi tukakujyana bya bindi mwita ngo ni ‘Radiotherapy’ cyangwa gushiririza. Iyo dusanze hakiri kare dushobora gukuramo ka kabyimba gato ahantu kari, hanyuma tukamuvuza ya miti yindi ya ‘Chemotherapy’ ndetse tukongeraho no kumushiririza kugira ngo twa turemangingo tundi twaba turimo natwo dupfe. Ariko icyo gihe umuntu agumana rya bere.”
Dr Ndayishimiye avuga ko hari n’aho bigera noneho bikaba ngombwa ko hakorwa ibyitwa ‘Modified Radical Mastectomy’ aho bavanaho ibere burundu ariko bakajya no kuvanaho na ha hantu za ntakara ziba ziri, hanyuma icyo gihe umurwayi icyo gihe nabwo agahabwa imiti imufasha kugira ngo akire burundu twa turemangingo twa kanseri twose tumushiremo.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko mu mwaka wa 2022 abantu 670,000 bishwe na Kanseri y’ibere hirya no hino mu Isi, kandi ko byagaragaye ko yibasira abagore aho abagabo bafite ibyago byo kuyirwara baba hagati ya 0.5 na 1%.






