Umuvuduko w’imirimo yo kubaka imihanda ya kaburimbo itandukanye ireshya na kirometero 2.1 mu mujyi wa Nyamata uratanga icyizere ku bahatuye, abahakorera ndetse n’abahagenda aho yitezweho kwihutisha iterambere.
Iyi mihanda iri kubakwa mu mihigo y’uyu mwaka 2024-2025, ni imihanda yunganira umuhanda munini wa kaburimbo, Kigali-Nemba, ikaba yitezweho kuba igisubizo mu kugaragaza ubwiza bw’umujyi wa Nyamata mu isuku n’isukura ndetse no korohereza abawutemberamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, agaragaza ko iyi mihanda izongerera ubwiza Umujyi wa Nyamata.
Ati: “Imihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Nyamata, ni ku bufatanye na koperasiyo y’Ababirigi, Enabel, ikaba iri kubakwa na NPD COTRACO, ubona ko igiye kuvugurura umujyi wa Nyamata ikahagira heza kurushaho, ikanatuma n’abahafite amazu nabo bavugurura bijyanye na kaburimbo ihaje.”
Meya Mutabazi kandi yongeraho ko hari undi mushinga munini wo kubaka imihanda ibiri; uwa Gahembe-Kindama n’uwa Arete-Amasangano wo mu Murenge wa Ntarama.
Ati: “Ariko dufite n’indi mihanda igomba kubakwa. Mwabonye uyu muhanda wa Gahembe-Kindama uca imbere ya Ntare School, RTDA irashaka kuwubaka, amafaranga bamaze kuyabona, ibipimo birahari igisigaye ni isoko gusa, babona abayubaka bagatangira kubaka. Dufite kandi umuhanda Arete-Amasangano, uzahera ku Rwibutso rwa Ntarama, ukomeza ujya hirya urenga Gasore Serge Foundation ukagera ku Masangano, aho Nyabarongo n’Akanyaru bihurira bikabyara Akagera.”
Muri iyi mihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Nyamata, harimo: umuhanda uva ku kigo cy’urubyiruko ukanyura ku kigo nderabuzima cya Nyamata ugahinguka no kuri C.A.F.E Nyamata, ugahingukira mu muhanda munini wa kaburimbo.
Hari kandi umuhanda unyura kuri Savanna Center ugahinguka ku isoko rya Nyamata ndetse n’indi mihanda mito inyura muri karitsiye muri uyu mujyi.
Imirimo yo kubaka iyi mihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Nyamata, iteganyijwe ko izarangira muri Werurwe ikazamurikwa mu mihigo y’Akarere ka Bugesera y’umwaka wa 2024-2025, ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari eshatu.







