MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kutitinya mu gukoresha ikoranabuhanga nibyo dushishikariza abagore kubijyamo neza_Meya Niyonagira  

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
08/03/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bufatanyije n’Umuryango strive Foundation na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu barashishikariza abagore kutitinya bakagira uruhare mu ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023 n’Umuyobozi wa Karere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu murenge wa Kazo ku rwego rw’Akarere.

Niyonagira Nathalie yagarutse ku guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.

Yakomeje agira ati: “Kutitinya tugakoresha ikoranabuhanga ibyo nibyo dushishikariza abagore, gusa turanashimira abafatanyabikorwa badufashije nka Strive Foundation ndetse n’abandi ariko nanone kugira ngo umubare w’abagore mu ikoranabuhanga wiyongere tubihera mu mashuri nk’ahantu barimo abana bazavamo abagore beza.”

Yongeyeho ko hatanzwe telefoni mu bakuru b’imidugudu no mu zindi nzego z’ Akarere ka Ngoma mu rwego rwo kubafasha kwisanga mu ikoranabuhanga ariko kandi ko bashishikarizwa kuba bagana ibigo by’imari kugira ngo bahabwe ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kuzamura no gutinyura umugore.

Muteteri Martha ni umuturage utuye mu mudugudu wa Kabimba, Akagali ka Kabimba akaba ari mu badakoresha ikoranabuhanga aho atanga serivisi z’Irembo, ariko agasaba ko abagore bamwe na bamwe bo mu cyaro bafashwa kuryisangamo.

Yagize ati: “Umunsi wa bagore ni mwiza kuko udufasha kwishima kandi ukatwereka ko dushyigikiwe mu iterambere ariko buriya mu cyaro hijya no hino abenshi ntiturikoresha,cyeretse iyo ufite ibibazo runaka nibwo uhura nabyo ariko nta telefoni wenda ufite ntiwahura naryo kandi mu by’ukuri byagakwiye.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma mu iterambere ry’umuturage bagaragaje ko umugore n’umwana bakwiye gufasha mu buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Strive Foundation Rwanda, Muramira Bernard, yagarutse ku bijyanye n’uruhare rw’umugore mu iterambere rikoresha ikoranabuhanga, igihugu gikomeje gushyiramo imbaraga aho abenshi kuri ubu bafite telefoni abandi bagafasha n’abagabo mu ikoranabuhanga.

Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu,Mukasine Marie Claire yagize ati: “Ni Umunsi ukomeye kugira ngo dusuzume uko uburenganzira bw’umugore buhagaze mu bice byose by’ubuzima bwe, iyo tubisuzuma rero tureba n’ahakiri ibibazo kugira ngo hashyirwe imbaraga aho dusanga hakiri ibabazo nk’ihohoterwa rikorerwa umwana cyane cyane abana b’abangavu baterwa inda.”

Akomeza agira ati: “Muri iki gihe tugezemo isi yose ndetse n’igihugu cy’u Rwanda byitabiriye ikoranabuhanga mu bikorwa byose kugira ngo iterambere ryihute, ni ukuvuga ngo nta handi tugomba kuricikira bivuze ko tugomba kugendera muri uwo muhanda kugira ngo ikoranabuhanga rihindure imibereho yacu kandi turashimira yuko mwabigezeho binyuze no muri serivisi zitangwa n’abagore.”

Kuri uyu munsi kandi hatanzwe inzu ku muturage witwa Nzirikurembo Françoise, utuye mu Kagali k’ Umukamba, yubatswe n’abagore, hasezeranyijwe imiryango 24, hatangwa amatungo atandukanye arimo inka n’ihene ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ku mugoroba nyuma y’ibirori hanabaye umupira wahuje abakozi b’Akarere ka Ngoma n’Urwego rwa bikorera(PSF) mu Karere ka Ngoma aho warangiye banganjije igitego 1-1.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ingaruka za Covid-19 zatumye abagore batazamuka mu makoperative

Nyagatare: Ingaruka za Covid-19 zatumye abagore batazamuka mu makoperative

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU