Abagabo babiri bapfuye biyahuye mu migozi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020 mu mirenge ya Ndego na Nyamirama, mu Karere ka Kayonza.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU avuga ko urupfu rw’abo bombi nubwo rwabereye mu mirenge itandukanye, bombi bivugwa ko ingo zabo zarangwagamo amakimbirane ya hato na hato n’abo bashakanye.
Bivugwa ko Musabimana Olivier w’imyaka 33 yasanzwe yiyahuye mu mugozi mu nzu mu cyumba cy’uruganiriro, aho yari atuye mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego. Bigakekwa ko yiyahuye saa tatu za mugitondo kuri uyu wa Gatanu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego Karuranga Léo avuga ko amakimbirane ari yo abaturage bavuga ko yaba yabaye imbarutso, nubwo hatangiye iperereza.
Ati: “Biravugwa ko ari ikibazo cy’amakimbirane yari afite mu rugo ariko inzego z’iperereza ziracyakurikirana ngo zumve ko ari cyo cyabiteye, naho ubundi yari akiri muto, imyaka 33. Abaturage batubwiye ko amakimbirane yaterwaga n’abana babiri umugore we yari yarabyaye hanze mbere….Umurambo wajyanye gupimwa Rwinkwavu mu mugoroba bari bari kuvayo.”
Gitifu Karuranga avuga ko ababyeyi basabwa kwitwararika bakirinda amakimbirane no kwirinda guha uburere buke abana.
Kuri uyu munsi wa Gatanu kandi, ahagana i saa saba nibwo hamenyekanye amakuru yuko Dusabamahoro Hassan w’imyaka 47 bamusanze mu cyumba yapfuye yimanitse mu mugozi akoresheje ishuka aho yari atuye mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Shyogo, Umurenge wa Nyamirama.
Nyirabizeyimana Immaculée Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, icyakora bivugwa ko umuryango wa nyakwigendera warangwagamo amakimbirane.
Ati: “RIB ikomeje gukora iperereza ariko mu makuru ahari ni uko ngo yajyaga agira ikibazo cy’amakimbirane mu rugo n’umugore we ariko kidakomeye, akenshi ngo bapfaga gusesagura imyaka, bakungwa…Ariko amakuru umwana wabo yatanze yavugaga ko n’ejo (ku wa Kane) bari batonganye bapfa imyaka bejeje. Ntabwo tuzi niba bifitanye isano no kwiyahura kwe kuko umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma.”
Mu gutegura iyi nkuru, MUHAZIYACU yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, avuga ko aya makuru atari yayamenya.
Twagerageje no kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha-RIB mu gukora iyi nkuru ariko ntabyakunda.






