Inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza yafashwe n’inkongi y’umuriro, yangiza ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Kamena, ahagana mu masaha ya saa 17:00, nkuko Musayidizi Ananiyasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabajwa yabibwiye MUHAZIYACU.
Iyi nzu irimo ibicuruzwa (depo) ifatanyijwe n’abantu batatu, ari bo uwitwa Hategekimana Samuel, Nsabimana Simeon na Mbarushimana Ali.
Musayidizi yavuze ko kugeza ubu nta kiramenyekana cyaba cyateye iyo nkongi, kuko n’igihe byahereye hari hanze gukinguka,
Yavuze ati: “Bimenyekanye nko mu ma saa 17:00, ngo nibwo abantu baribaciye mu gikari cy’iyo depo babonye umwotsi uca mu mabati.”
Ababibonye ngo bagerageje guhamagara nyir’iyo depo, abantu bose baza bahuruye, basanga amabati yari yamaze gufatwa.
Iyi depot iherereye mu nzu y’imiryango itatu, igice kimwe cyari kirimo isukari, ikindi kirimo umunyu, ikindi kirimo amafarini, n’amapine.
Gitifu yavuze ko imiryango ya depo yanze gufunguka, ariko yongeyeho ati: “Bagerageje kwiyambaza abakarani, hamwe harapfumurwa, urebye nk’isukari n’umunyu byasohotse.”
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba, nta muriro wari ukiharangwa, dore ko na za kizimyamwoto zari zamaze kuhagera.







