Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kurengera ibudukikije, amashyamba n’ibiti byatewe mbere n’ibiterwa muri iki gihe bikarindwa kwangirizwa, mu rwego rwo kuzamura ubukungu no gukumira amapfa ajya yibasira bimwe mu bice by’aka karere.
Kurengera ibidukikije ni kimwe mu by’ingenzi Meya Rangira avuga ko bikwiye kuba inshingano za buri wese yaba umuyobozi, uwikorera ku giti cye n’umuturage uwo ari we wese; kubera ko muri iyi minsi by’umwihariko hari kugaragara ibikorwa byo kwangiza ibidukikije mu bice by’Akarere ka Kirehe.
Yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye, ishyamba tugomba kuribungabunga ibiti tukabirengera, ubu akarere kacu gahura n’amapfa hafi buri mwaka usanga tugaburira abaturage, kandi biriya biti ni byo bizadufasha kugira ngo ikirere cyacu gihinduke, tubone imvura, abahinzi bahinge beze, ubukungu buzamuke,”
“Ariko ubu amashyamba haba aya leta yabaye nk’atagira abayacunga, niba ba kanyamashyamba barayagize ayabo? Niba abaturage bayagira ayabo, hari ubwo usanga dufite raporo z’abatemye ibiti mu mashyamba ya leta n’abajya mu yabo bwite badafite uburenganzira bwo gutema ibiti, bakumva ko ari igiti cye afite uburenganzira bwo kugitema nta burenganzira basabye, ariko buriya ni umutungo kamere, niba igiti cyari cyawe waragiteye iyo kigushije imvura kiyigusha mu butaka bwa twese, iyo gitanze akayaga katugeraho twese. Reka twese dufatanye turengere ibidukikije.”
Amakuru MUHAZIYACU ikesha ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kirehe ni uko kugeza ubu muri aka Karere habarurwa amashyamba ari ku buso busaga hegitari 20,120 habariwemo n’amashyamba ya Leta ari ku buso busaga hegitari 4000. Mu gihe habururwa hegitari 20,858 ziteyeho ibiti bivangwa n’imyaka birimo n’ibigaburirwa amatungo.
Naho muri rusange mu buso bw’Akarere ka Kirehe bungana na Kirometerokare 1,118.5; ikigereranyo cy’ahateye amashyamba kugeza ubu ari 18%; mu gihe bwakabaye nibura ari 30% nk’uko biri mu ntego z’ Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko bwafashe ingamba zo kongera imbaraga mu bukangurambaga ku kurengera ibidukikije ku buryo buri wese yumva uruhare rwe, akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’ingaruka zabaho mu gihe ibidukikije byaba bitabungabunzwe.
Nk’uko byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mashyamba, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2019 mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe ni ko kagaragayemo icyuho kinini mu kwangirika kw’amashyamba, aho ubuso bwariho amashyamba bwagabanutse ku gipimo cya 36.4% buva kuri hegitari 24,431 muri 2009, bugera kuri hegitari 19,376 muri 2019.
Uretse kwita ku biti n’amashyamba, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buherutse gukorana inama n’abakora ubucukuzi bwa Kariyeri bububitsa kubikora mu buryo butangiza ibidukikije kandi budashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.










