MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Inzu iberamo imikino izwi nka ‘Gymnase’ iri kuzana impinduka mu rubyiruko

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
10/07/2026

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rurishimira ubuyobozi bwabubakiye inyubako y’imyidagaduro n’imikino ndetse n’Ikigo cy’Urubyiruko bigezweho kuko iri kubafasha kugaragaza impano zabo, kwirinda ibiyobyabwenge no guteza imbere imikino n’imyidagaduro muri rusange.

Iyi nzu yubatswe ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantere ya Nyakarambi ikaba ari inzu ikinirwamo imikino ya Volleyball, Handball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bicaye neza ahantu hatwikiriye. Yuzuye itwaye miliyari 2.7 Frw.

Uretse iyi nzu, iruhande rwayo hanze hubatswe ibindi bibuga bya Basketball, Volleyball, handball n’indi mikino y’amaboko, nabyo bifasha urubyiruko rwo muri aka Karere kwidagadura. Hari kandi ikigo cy’urubyiruko nacyo gifasha kubona aho rumurikira impano zarwo zirimo kubyina n’imikino njyarugamba n’ibindi.

Gatsinzi Marcel, umwe mu rubyiruko, aragira ati: “Iyi Gymnase idufasha kuzamura impano zacu, uzi kuba umuntu azi nko gukina umukino w’amaboko wa basketball akaba yabura ahantu akomeza kugenda azamura impano ye, ariko byaradufashije kuba barazanye iyi nyubako, turaza tugakora imyitozo tugakomeza kuzamura ku buryo tugera naho abatoza baza bakaba bakuramo bamwe na bamwe.”

Shukuru Jeannette, ati: “Muri ibi bihe by’ibiruhuko imfasha gukora imyitozo nkagira imbaraga mu mubiri n’umuvuduko ndetse n’imibiri yacu ikagororoka.”

Kalisa Fidele, we ati: “Turashimira abayobozi bacu kuko kuza hano bimfasha byinshi muri ibi bihe turimo by’ibiruhuko, nko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kubera y’uko mpugira mu gukina, no gukora siporo aho kurangara cyangwa kujya mu bidafite akamaro.”

Aganira na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yagarutse ku mpamvu nyamukuru bubatse iyi nyubako ndetse asaba abayikoresha kubungabunga iki gikorwaremezo.

Yagize ati: “Ni nyubako twubatse ariko ifatanye n’Ikigo cy’urubyiruko, ni nyubako izajya ifasha mu bikorwa bitandukanye, siporo n’imyidagaduro ariko n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi; impamvu twubatse iyi nyubako ni ukubona ahantu hafasha abaturage bacu, haba urubyiruko n’abakuru kugira ngo tubone aho abantu bahurira ari benshi bagakora ibikorwa bitandukanye.”

Iyubakwa ry’iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro riri no mu byatumye ‘Kirehe Volleyball Club’ igaruka mu marushanwa y’umukino wa Volleyball muri shampiyona y’Igihugu, ndetse iyo uhageze usanga mu masaha y’umugoroba abakinnyi b’iyo kipe bari mu myitozo.

Gatsinzi Marcel, avuga ko nk’urubyiruko bishimira ko babona aho bakinira imikino itandukanye muri Gymnase
Shukuru Jeannette yishimira ko muri ibi bihe by’ibiruhuko abona ho gukorera imyitozo
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe asaba abaturage kubyaza umusaruro Gymnase bubakiwe no kwirinda kwingiriza ibikorwaremezo byayo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ishuri rya EFA Nyagahanga ryitezweho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Gatsibo

Ishuri rya EFA Nyagahanga ryitezweho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Gatsibo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU