MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Ikipe y’Umurenge wa Nasho yegukanye igikombe mu Murenge Kagame Cup

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
22/02/2023

Mu mukino wa nyuma w’amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ wahuje ikipe y’Umurenge wa Nasho n’iy’ Umurenge wa Kigina wabereye ahazwi nko ku Kibuga cya ‘Gisaka Stadium’ i Kirehe warangiye ikipe y’Umurenge wa Nasho itsinze igitego kimwe, ku busa bw’uwa Kigina.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, utangirana imbaraga ku mpande zombi aho zageragezaga gusatirana nubwo abazamu bombi bakomeje kuba ibamba gusa ku munota wa 21 nibwo umupira wanyujijwe ku ruhande rw’iburyo rwa Nasho maze umupira uhindurwa na nimero 7 w’ikipe ya Nasho ku bw’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Kigina usanga nimero 10 Hagenimana Jean D’Amour wari uhagaze wenyine yohereza umupira mu izamu, umunyezamu wa Kigina ntiyamenya uko bigenze ashiduka inshundura ziri kunyeganyega.

Ikipe y’Umurenge wa Kigina yagerageje kwishyura igice cya mbere kirangira Nasho iyoboye n’igitego cyayo kimwe ku busa bwa Kigina ari na ko umukino warangiye; Ikipe ya Nasho itwara igikope ityo.

Kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Nasho Niringiye Cyprien yavuze ko bitari byoroshye gutwara igikombe nubwo ikipe ya Nasho yatwaye igikombe idatsinzwe n’ikipe n’imwe.

Yagize ati: “Tujya gutangira irushanwa twariteguye, nubwo n’andi makipe yose yari yiteguye, igikombe rero kuba tugitwaye, twakoresheje imbaraga nyinshi n’ubwenge bwinshi gusa uko byagenda kose ndishimye kuba ikipe nyoboye ibashije kwegukana igikombe, dutwaye igikombe gusa tugitwaye tugikwiriye kuko nta kipe n’imwe yigeza ibasha kudutsinda.”

Niringiye yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho bwababaye hafi muri iri rushanwa ndetse akomeza ashimira n’Akarere ka Kirehe kuba barateguye neza iri rushanwa rikabasha kurangira neza, ndetse ashimira n’ibihembo bahawe harimo igikombe ndetse n’ibihumbi 200Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yashimiye amakipe y’imirenge yose y’Akarere ka Kirehe kuba yaritabiriye irushanwa ndetse ashimira abakinnyi bagaragaje ukwitanga kugira ngo amakipe yabo abashe kwegukana igikombe.

Yagize ati: ”Ndashimira amakipe yose uko yagaragaje ubwitange bwo gushaka guhesha ishema imirenge yari ahagarariye nubwo igikombe kidatwarwa n’amakipe yose, nshimiye ikipe y’Umurenge wa Nasho ibashije kwegukana iki gikombe nyuma y’imikino yose yakinnye, nsaba indi mirenge nayo gushyiramo imbaraga ikazabasha kwitwara neza mu yandi marushanwa azakurikiraho.”

Meya Rangira yashimiye n’abafana babashije kwerekana imbaraga bashyigikira amakipe yabo kugira ngo atware igikombe, yongera gushimira kandi abayobozi b’imirenge bafashije amakipe kugira ngo agere ku ntsinzi.

Nyuma y’umukino Meya Rangira afatanyije n’abandi bayobozi bashyikirije igikombe ikipe ya Nasho inahabwa ibahasha irimo ibihumbi 200Frw.

Banambitse imidari y’ishimwe ikipe yabaye iya Kabiri ihabwa n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 150Frw, naho ikipe ya gatatu ariyo Umurenge wa Kirehe yambikwa imidari y’ishimwe inahabwa ibahasha irimo ibihumbi 100Frw. Yashyikirije kandi igikombe n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 200Frw ikipe y’abagore ya Nasho yatwaye iki gikombe mu kiciro cy’abagore.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi bimaze gutwara miliyari 17Frw

Nyagatare: Gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi bimaze gutwara miliyari 17Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU