Mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo no guteza imbere imijyi, ibikorwa byo gukora imihanda igezweho mu mujyi wa Nyagatare bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 17, ahamaze gutunganwa ibirometero 24 na metero 700.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko gahunda ihari ari ukubaka imihanda myiza igezweho mu rwego rwo gukurura abashoramari baza gushora imari muri uyu mujyi washyizwe mu mujyi itandatu igomba kunganira Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko bakomeje kubaka imihanda muri Nyagatare uko ubushobozi buzagenda bunoneka.
Yagize ati: “Gahunda ni ugukomeza kubaka imihanda muri uyu mujyi, ubu muri iyi ngengo y’imari turi kubaka ibirometero bisaga bitandatu, tuzakomeza kunoza ibyo kubaka imihanda muri Nyagatare ku buryo abashoramari batazajya bazuyaza kuza kuhashora imari, mu mahoteri, inganda, amasoko manini no mu bindi bikorwa, ku buryo umujyi wacu uzaba usa neza nk’umujyi uri kunganira Kigali.”
Abaturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuga ko bishimira uko imihanda iri gukorwa muri uyu mujyi, mu gihe mu myaka yo hambere hari ishyamba gusa hakaba n’ imihanda mibi.
Mutabaruka Callixte wahatuye kuva mu mwaka w’ibihumbi bibiri avuga uburyo yishimira ikorwa ry’iyi mihanda.
Yagize ati: “Natuye hano mu Kinihira kuva muri bibiri, urebye uko hari hameze, kugenda mu muhanda byari ivumbi ku zuba, n’ibyondo ku mvura, byaratugoraga pe! Ariko ubu urabona ko imihanda yarakozwe n’ubu iracyakomeje gukorwa.”
Mukamana Marita utuye Barija na we agaruka k’uko umujyi wa Nyagatare wari umeze ku kigendanye n’imihanda.
Yagize ati: “Kuza Barija uvuye ku isoko byari bigoye witwaza inkweto uri bwambare ugeze ku isoko cyangwa ugiye kwa muganga, imvura yaguye, izuba ryavuye byose byari kimwe, none imihanda yarakozwe ubu tumeze neza.”
Umujyi wa Nyagatare uherereye mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare, ni umujyi uri kugenda ukura vuba ugereranije n’igihe washingiwe nyuma ya 1994, kuko mbere yaho igice kinini cyawo, hahoze ari amashyamaba.
Icyiciro cya mbere cyo gukora imihanda cyatwaye miliyari 12 z’amafaranga y’ Rwanda, zubatse ibirometero 18.
Ni mu gihe ubu mu Mujyi wa Nyagatare hari gukorwa imihanda ireshya na ibirometero bitandatu na metero 700, bikazatwara miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibikorwa byo kubaka iyi mihanda muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022-2023 bigeze kuri 90% nk’uko bitangazwa n’Akarere ka Nyagatare.











