Bamwe mu batuye n’abagenda mu Murenge wa Mpanga bakoresha umuhanda Bwiyorere-Nyawera-Nasho ureshya n’ibirometero 9, bavuga ko bafite imbogamizi z’uko ibice byawo byangiritse kandi ufatwa nk’uwa bugufi uhuza ibyo bice; unafasha ahanini mu kuvana abarwayi ku kigo nderabuzima cya Nasho berekeza ku bitaro bya Kirehe.
Muri uyu muhanda niho haherutse gukorerwa Umuganda rusange usoza Gashyantare 2025, ku rwego rw’Akarere ka Kirehe, aho bagiye bashyira amabuye mu binogo byatewe n’umuvu w’amazi y’imvura amanuka ku misozi.
Bisobanurwa ko uyu muhanda uhuza utugari twa Bwiyorere na Nasho wakozwe mu mihigo ya 2018-2019.
Icyakora abaturage bo muri Mpanga babwiye MUHAZIYACU ko uyu muhanda ubafatiye runini, ku buryo ubu kuba hari ibice byawo byangiritse bituma ibijyanye n’ingendo bakora bifashishije ibinyabigiza zigorana.
Mbarushimana Melanie wo mu Kagari ka Nasho, yagize ati: “Kuba uyu muhanda warangiritse ni ikibazo kuko ubundi ni wo wa bugufi cyane uhuza utugari twa Nyabubare na Nasho, noneho nk’ababyeyi batwite Ambilansi mbere zarahanyuraga bikaba byoroshye kugera kwa muganga ariko ubu yaba imodoka cyangwa moto kuhanyura biragorana cyane; twifuza ko watunganwa.”
Bavumiragira wo mu Mudugudu wa Gisenyi, mu Kagari ka Bwiyorere na we yagize ati: “Ubundi uyu muhanda ni wo woroshya ingendo iyo umeze neza, ariko ubu namwe murabibona ko wuzuyemo ibinogo byinshi, kuwunyuramo ku binyabiziga biragorana.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko biteganyijwe ko bice by’uyu muhanda byangiritse bizasanwa binyuze mu muganda.
Yagize ati: “Ni byo uyu muhanda wakozwe mu mihigo ya 2018-2019, kuva muri icyo gihe hari aho wagiye wangirika ku buryo twashyizeho gahunda y’umuganda kugira ngo tugende dusana. Urebye nk’ukuntu ureshya, ahantu hagiye hameze nabi ni aha ngaha hamanuka, ni ibice bimwe na bimwe; gahunda ihari yo kugenda dusana ibyo bice ni ubw’imiganda.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mpanga nabwo bwemeza ko nubwo hari ibice byinshi by’uyu muhanda byangijwe n’ibiza by’imvura ufite akamaro abaturage kuko iyo nk’imodoka ziza gutwara abarwayi zihanyuze bituma bagera ku bitaro bidatinze.
Ni mu gihe iyo utari nyabagendwa nko muri iki gihe ibice byinshi byawo byangiritse, iyo bibanye ngombwa ko ibinyabigiza bigana nko ku kigo nderabuzima cya Nasho, bisaba ko bazenguruka ahitwa i Nyakabungo ku rugendo bakabaye bakora hakiyongeraho urw’ibirometero 8.








