Abayobozi ba koperative COOPRIKI Cyunuzi ibarizwamo abahinga umuceri mu turere twa Kirehe na Ngoma bongeye gufungwa bakekwaho kunyereza umutungo urimo toni 38 z’umuceri zanyerejwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2017B.
Mu batawe muri yombi harimo umucungamutungo n’umubaruramari b’iyi koperative aho bashinjwa kugurisha rwihishwa umuceri w’aba banyamuryango.
Uhagarariye ngenzuzi y’iyi koperative Musabe Jean Claude aganira na MUHAZIYACU yavuze ko mu 2017 mu gihembwe cy’ihinga cya B ngo bagurishije toni 38 rwihishwa n’uruganda rwa Kayonza Rice aho kuzigurisha uruganda rwa Kirehe Rice bari basanzwe bafitanye amasezerano.
Yavuze ko bafatanyije na Perezida wa Koperative wari uriho icyo gihe bagahabwa amafaranga mu ntoki ubundi bakaza bakihembera abahinzi amafaranga make adahwanye n’ayo bari guhabwa.
Ati “ Umubaruramari yateguraga agafishi ko guhemberaho bakamushyiriraho amafaranga bigizwemo uruhare n’umucungamutungo hamwe na perezida wa koperative, urebye neza umuhinzi bamuhembye amafaranga make cyane ugereranyije nayo yari kubona.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene we yavuze ko kuri ubu aba bayobozi bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo rubakurikirane ku byaha baregwa, yavuze ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative cyaje kigakora ubugenzuzi kikaba aricyo kerekana amakosa yakozwe n’aba bayobozi dosiye y’ibyo baregwa ngo yashyikirijwe RIB.
Kuri ubu abo bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya Kirehe bakaba bategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera. Koperative COOPRIKI Cyunuzi ni imwe muri koperative zifite abanyamuryango barenga 3000 ikaba yarakunze kurangwamo ibibazo bishingiye kugucunga nabi umutungo, abanyamuryango binubira ko ababigiramo uruhare birangira babaye abere nyamara ibyaha baba bakoze biba bigaragara.






