MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Dore ibyo abanyerondo babura ngo bakore akazi neza

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
11/10/2020
Bamwe mu bakora irondo ry'umwuga mu mirenge ya Zaza, Mugesera na Karembo ubwo bari mu mahugurwa muri 2019. (Ifoto: Akarere ka Ngoma)

Bamwe mu bakora irondo ry'umwuga mu mirenge ya Zaza, Mugesera na Karembo ubwo bari mu mahugurwa muri 2019. (Ifoto: Akarere ka Ngoma)

Abakora irondo ry’umwuga mu Karere ka Ngoma baravuga ko kutagira ibikoresho birimo telefone, amatoroshi, imyenda n’inkweto biri mu bituma batanoza akazi kabo neza.

Ibi barabivuga mu gihe leta yifuza ko abakora irondo ry’umwuga banoza akazi kabo neza mu rwego rwo kunoza umutekano ukwiriye umunyarwanda.

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko kutagira ibikoresho birimo; amatoroshi,amakote, telefone, imyenda n’inkweto biri mu bituma batanoza akazi kabo neza nkuko babisabwa.

Seti Francois uturuka mu Murenge wa Jarama mu Kagari ka Jarama mu Mudugudu wa Dufatanye avuga ko mu bibazo bagihura nabyo bidindiza akazi kabo birimo kutagira imyambaro n’amatelefone abafasha mu kunoza akazi kabo neza.

Yagize ati: “Akarere iyo katanze telefone ku bakora irondo ry’umwuga bibagirwa abo mu rwego rw’Akagari, usanga abakora irondo ry’umwuga ku Kagari no ku Murenge nta telefone bagira kandi nibo bahuza ya makuru abandi baba babonye mu midugudu, kukijyanye n’imyambaro mu Murenge wa Jarama ntabwo twese turabona imyenda n’inkweto keretse iyo hagize ubyigurira.”

Yasabye ubuyobozi kubafasha gukemura ibi bibazo kuko ngo byakemura ikibazo cyo gutinda kw’amakuru biterwa no kwirwanaho mu kuyageza ku buyobozi bubakuriye.

Niyonizera Joseph uturuka mu Kagari ka Mvumba mu Murenge wa Murama we avuga ko kutagira inkweto, ikote na telefone za smart phone zajya zifashishwa mu gufotora ngo biri mu bituma uyu mwuga wabo utagenda neza nkuko babisabwa.

Ati: “Hari n’ikindi kuba nta matoroshi tugira hari ubwo tubona umuntu ugasanga turamurika dukoresheje telefone, iyo umuntu atabaje kandi ukajya kumureba unyagirwa ntabwo biba bimeze neza tubonye amakote nabyo byadufasha.”

Habiyakare Jean Baptiste uturuka mu Murenge wa Karembo mu Kagari ka Nyamirambo we yavuze ko bimwe mu bibazo bagira ari uko abahagarariye irondo ry’umwuga ku tugari nta telefone bafite bigatuma bigorana guhuza n’abo ku Mudugudu bo baba bafite kode, hyasabye ubuyobozi kubafasha bakabakemurira ibi bibazo ubundi bakarushaho gutanga serivisi neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque yavuze ko kuri ibi bibazo bifitwe n’abakora irondo ry’umwuga ngo hari icyizere cyo kubikemura kuko hari amabwiriza mashya agenga irondo ry’umwuga mu Ntara y’Iburasirazuba agiye gusohoka kandi akubiyemo byinshi mu byifuzo bafite.

Uyu muyobozi yabijeje ko mu minsi ya vuba byinshi mu bibazo bafite bizasubizwa ngo kuko leta yifuza ko banoza akazi kabo neza kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Mu Karere ka Ngoma nibura buri mudugudu ukoresha abakora irondo ry’umwuga bane mu rwego rwo kwicungira umutekano, amafaranga abahemba akaba atangwa n’abaturage.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Ngoma

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Bamaze imyaka irenga 60 abana bakora urugendo rw’ibirometero 16 ku munsi bajya ku ishuri

Rwamagana: Bamaze imyaka irenga 60 abana bakora urugendo rw’ibirometero 16 ku munsi bajya ku ishuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU