MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umugabo arakekwaho gusambanya abana bane harimo n’uw’imyaka itanu

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
01/11/2022

Umugabo witwa Mugisha w’imyaka 25 arakekwaho gusambanya abana bane bose bari munsi y’imyaka 15 bo mu Midugudu ya Rebero, Kabeza na Akanyinya mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza.

Aya makuru yamenyekanye ubwo ababyeyi b’aba bana babajyanaga ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange, bikagaragara ko basambanyijwe.

Muri abo bana umwe afite imyaka itanu, uwa 15, ufite icyenda n’undi ufite itandatu, bikaba bikekwa ko yagiye abasambanya mu bihe bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Kabandana Patrick yemereye MUHAZIYACU ko aya makuru ari impamo, avuga ko ukekwa yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

Yagize ati “ Yego nibyo. Bivugwa ko yagiye (Mugisha) ahura nabo nimugoroba bakanamarana n’igihe. Uburangare bw’ababyeyi burimo bugaragara.”

Yakomeje ati: “Ntabwo bikwiriye ko umubyeyi ahishira uhohotera umwana we. Iyo babishyiramo imbaraga aba yaranafashwe. Urumva bageze igihe cyo kujyana abana kwa muganga batatubwiye nibura ngo tugote ahantu hatandukanye dufatanyije n’inzego z’umutekano. Bigera aho ukekwa atoroka.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo isaha ku yindi, bakamenya ibyo barimo n’aho baherereye kandi haba hari ikibazo bakamenyesha ubuyobozi.

Mugisha ukekwaho gusambanya aba bana ari gushakishwa kuko amaze kumva anugwanugwa mu baturage yahise atoroka nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaRIB

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rugiye guhabwa akazi

Gatsibo: Urubyiruko rw'abakorerabushake rugiye guhabwa akazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU