Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Gatsibo rugiye guhabwa akazi binyuze muri gahunda yiswe “Gatsibo igwije imbuto” yo gutera ibiti by’imbuto iherutse gutangizwa ku mugaragaro muri aka karere mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda bagiye guha urubyiruko rw’abakorerabushake akazi aho bazakora pepiniyeri z’ibyo biti by’imbuto ndetse bagakurikirana ibiti bizaterwa kugeza bikuze.
Yagize ati: “Tugiye gutegura gahunda yo gukora pepiniyeri muri buri kagari aho tuzaha urubyiruko rw’abakorerabushake akazi ko kureberera izo pepiniyeri noneho tukazabagurira nk’Akarere bagatera ibiti bafatanyije n’abaturage mu ngo zabo bakanabikurikirana kugeza bikuze, ndetse bakabitera no ku mihanda yose y’Akarere kacu.”
Yakomeje agira ati: “Ibiti bizarebererwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu myaka ibiri tubahemba, ni n’uburyo bwo kubashakira imirimo ariko nanone twakanguriye abaturage kuba ku isonga mu kureberera ibyo biti.”
Meya Gasana yagaragaje ko urubyiruko rw’abakorerabushake rugira uruhare rugaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Igihugu ndetse n’iry ‘Akarere muri rusange.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bavuga ko bizabagirira umumaro cyane kandi ko biteguye kubikora kuko ubu banatangiye gushyiraho amwe mu matsinda ku buryo bizabafasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda nk’uko byagarutsweho na Habumugisha Patrick umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Muhura.
Yagize ati: “Iyo turebye ibibazo biri mu rubyiruko ubu usanga abenshi nta kazi, ariko uko tubona umushinga wubatse ni umushinga uzaramba kandi uzatugirira umumaro kuko uzatanga akazi ku rubyiruko, kandi ubu twamaze gushiraho amatsinda ndetse twitoramo abayobozi bazajya bakurikirana ayo matsinda ku buryo uwo mushinga tuzawukora neza.”
Ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 15,108 rukaba rugira uruhare muri gahunda zitandukanye za leta zirimo gukora ubukangurambaga ku baturage, kubakira abatishoboye, gukora umuganda rusange n’ibindi.







