Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude avuga ko bakajije ingamba zisanzwe ziriho kugukumira ruswa, nyuma y’aho Gitifu w’Akagari k’Isangano afatiwe agafungwa akekwaho ruswa.
Ku wa 16 Ugushyingo nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi Gitifu w’Akagari k’Isangano nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 400Frw, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Kuri ubu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego Bizimana Claude yabwiye MUHAZIYACU ko ibyabaye bigaragaza isura mbi ku ubuyobozi, mu gihe bakunze kungurana ibitekerezo hagati yabo ku ngaruka mbi zo gutanga no kwakira ruswa.
Yagize ati: “Ingamba twari dufite tugiye kuzikaza. Twari dufite uburyo bwo kuyirwanya ariko niba bigeze mu bayobozi, ubu birasaba gushyiramo imbaraga kurushaho. Abayobozi basanzwe babizi ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse igatuma serivisi zitangwa nabi. Ba gitifu b’utugari baba no mu kanama karwanya ruswa n’akarengane. Tubabwira ko bagomba kuyirinda.”
Akomeza agira ati: “Abaturage barakomeza kuba ijisho rya mugenzi wabo. Nk’uriya ajya gufatwa, ni abaturage baduhaye amakuru. Ni byiza kuba bumva ko ruswa ari mbi. Abayobozi bagomba kuba bandebereho mu kurwanya ruswa, bakwiriye kuba aribo tujyanamo mu gukumira iki cyaha.”
Yibukije abandi bayobozi ko ubunyangamugayo bugomba gukomeza kubaranga, bakanyurwa n’umushahara wabo bagakora ibyemewe n’amategeko; ariko ko bitabaye ibyo amategeko yo kubakurikirana ateganyijwe.






