MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Bamurikiwe inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/05/2023

Mu rwego rwo kwirinda ubudaheza no guha buri munyarwanda wese agaciro n’uburenganzira ku makuru aho ari hose, abakozi bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare na Gatsibo bari mu biganiro by’iminsi ibiri biri kubera i Mukarange mu karere ka Kayonza, aho basobanurirwa ibijyanye n’inkoranyamagambo (Dictionary) y’ururimi rw’amarenga.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi mu Karere ka Kayonza, Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga wateguye inama nyunguranabitekerezo, hamwe n’Abakozi bashinzwe abafite ubumuga bo mu turere tune, abahagarariye abafite ubumuga hamwe n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Rwand

Bari gusobanurirwa ibijyanye n’umushinga w’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, dore ko uwo mushinga utegereje ko inama y’abaminisitiri izawemeza maze iyi nkoranyamagambo ikemerwa gukoreshwa mu gihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Munana Samuel, avuga ko uyu mushinga umaze igihe warateguwe.

Yagize ati: “Turi kugenda tuyisakaza ahantu hose kugira ngo abantu bayimenye, twaje hano kuyibasobanurira no kubigisha ururimi rw’amarenga no guhindura imyumvire.”

Yakomeje avuga ko Iyo nkoranyamagambo izafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse n’abandi bazayikoresha kumenya ururimi rw’amarenga, rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, banifuza ko narwo rwazemerwa nk’izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

Mutegetsi Jeanette ni umukozi w’Umurenge wa Mukarange ashinzwe imibereho myiza, yemeza ko iyi nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ikenewe, ati: “Iyi nkoranyamagambo ni nziza iyaba twayibonaga hanyuma tukamenya ayo marenga n’iyo yaba ay’ibanze.”

Yakomeje agira ati: “Nkanjye urugero natanga, hari abo nakira baza bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko kubaganiriza no kumenya icyo bakeneye birangora cyane, nawe ushaka kugira ubutumwa umugezaho biragorana.”

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wo mu Murenge wa Musha witwa Uwimana Rebecca ahamya ko iyi ari intambwe itewe mu gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yagize ati: “Abenshi muri twe ntibazi gusoma no kwandika ariko n’ubimenye usanga bimugora kubona serivisi ku buryo bwihuse, kuko abantu benshi ntibazi amarenga.”

Yakomeje agira ati: “Ni byiza ko abantu benshi bamenya amarenga natwe tukisanzura ntuhore ukeneye ubufasha buri munsi bw’ugusemurira kuko aho uri nta muntu uhari uzi amarenga.”

Muri iyi minsi ibiri kandi hateganijwe ko abitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo bazahugurwa ku itumanaho rikoreshwa n’abafite ubumuga muri rusange; by’umwihariko itumanaho ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakazigishwa ururimi rw’amarenga, bagaruka ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’Abafite ubumuga ndetse n’amategeko y’igihugu arebana n’abafite ubumuga.

Abitabiriye iyi nama basabwe kuba abavugizi b’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hamwe no kuzageza ku bo bakorana ubumenyi bungukiye muri iyi nama nyunguranabitekerezo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ibitaro bya Kibungo byazirikanye umunsi mpuzamahanga w’abarwayi 

Ngoma: Ibitaro bya Kibungo byazirikanye umunsi mpuzamahanga w’abarwayi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU