MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage bagejeje kuri Guverineri ikibazo cy’ubutaka bwabo bumaze imyaka itanu bwararengewe n’amazi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/01/2023

Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu mu Kagari ka Mukoyoyo n’umurenge wa Kabare mu Kagari ka Cyibare bagejeje kuri Guverineri Gasana ikibazo cy’ubutaka bwabo bwahindutse igishanga nyuma yo kurengerwa n’amazi menshi.

Ni ikibazo batanze mu nteko y’abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama ibera mu kagari ka Mukoyoyo yari yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.

Abaturage bagaragaje ikibazo cy’ubutaka bwabo bwashyizwe mu gishanga kuko bwarengewe n’amazi, aba bayobozi bijeje aba baturage ko bazaza kubasura bakagera aho ikibazo kiri ndetse kuri uyu wa 11 Mutarama izi nzego zose zahazindukiye zijya kureba no kumva uko ikibazo kimeze.

Abaturage  bavuga ko batangiye guhinga muri ubu butaka kuva mu mwaka wa 1975, bahahingaga nta mazi ahaba ndetse ngo cyari igice cyakundaga kwibasirwa n’izuba. Nyuma ngo baje gukora umuyoboro w’amazi umanuka mu mirima yabo uwo muyoboro ngo wari ufatiye ku cyuzi cya Gishanda, ubu havutse igishanga cya Kiruhura.

Hagati y’umwaka wa 2017 n’umwaka wa 2018 uyu muyoboro wari waragutse cyane ku buryo amazi yabaye menshi bituma imwe mu mirima irengerwa, ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije -REMA gishyira ubu butaka mu gice cy’igishanga.

Nubwo ubu butaka bwashyizwe mu gishanga hari abaturage bari bafite ibyangombwa by’ubutaka hakaba ariho hari ikibazo gikomeye kuko bavuga ko ubutaka bwabo bwarengewe n’amazi bakabwamburwa ntibahabwe ingurane.

Kalisa Ismael uri mu bahingaga muri iyi mirima yarengewe n’amazi yabwiye abayobozi ko icyifuzo cyabo ari uko bashyirwa muri koperative ndetse bakanishyurwa n’ibintu byabo byangijwe n’amazi.

Guverineri CG Gasana amaze kumva iki kibazo yasabye Akarere ka Kayonza gushyiraho itsinda ryihariye riziga iki kibazo mu mizi hakamenyekana imvano  y’ubu butaka ndetse hakigwa ikibazo cya buri muturage hagaragazwa n’imirima ye yangijwe n’amazi.

Yasabye kandi ko hakorwa urutonde rw’abaturage bose bahuriye kuri iki kibazo, hakanarebwa uko aba baturage bari bafite ubutaka bashyirwa muri koperative isigaye ikorera mu gishanga cya Kiruhura ahororerwa amafi, iyi koperative yabo ikaba iterwa inkunga na Pariki y’Akagera.

Nyuma y’uko ubuyobozi buhaye umurongo iki kibazo, bamwe mu baturage bavuze ko bishimiye ibyemezo byafashwe birimo kuba abafite ubutaka bwarengewe n’amazi bagiye gushyirwa muri koperative ikora ubworozi bw’amafi mu cyuzi cyaje ahari imirima yabo ndetse ngo ntibazanakwa amafaranga yo kuyijyamo.

Iki kibazo cya Kiruhura gifitwe n’abaturage bagera kuri 30, hari bamwe ubutaka bwabo bwose bwarengewe n’amazi hakaba abandi n’ubu bakigerwaho n’ingaruka zo gukumira amazi; kuko hakorerwa umushinga w’ubworozi bw’amafi.

Ahari iki cyuzi hahoze hari imirima y’abaturage
Guverineri Gasana n’abandi bayobozi bagiye kureba ahari imirima y’abaturage hahindutse icyuzi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bakora amadorali y’Amerika y’amiganano 

Bugesera: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bakora amadorali y'Amerika y’amiganano 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU