MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bakora amadorali y’Amerika y’amiganano 

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
12/01/2023

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 100 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 107,226,400.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda aho bigaragazwa ko abo bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama. Abafashwe ni uwitwa Noheli Gregoire uzwi ku izina rya Arafati na Bikorimana Isidore bakunze kwita Shalom bombi bafite imyaka 48 y’amavuko, bafatiwe  mu mudugudu wa Gitaramuka, akagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe bakirimo kuyakora biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Abaturage batuye mu mudugudu wa Gitaramuka batanze amakuru y’uko hari abantu bikingiranye mu nzu bicyekwa ko bakora amafaranga y’amiganano. Polisi yihutiye kuhagera isanga Noheli na Bikorimana barimo gukora amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 100, agizwe n’inoti z’ijana gusa, yari ageze ku cyiciro cya nyuma cyo guhanagurwa, barafatwa nayo arafatwa n’ibikoresho bifashishaga.”

Bakimara gufatwa Noheli yavuze ko izi mpapuro zivamo amafaranga y’amiganano yazikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari azimaranye imyaka ibiri, ategereje kuzayahanaguza, nibwo yaje kwifashisha Bikorimana ngo babashe kuyahanagura bakuremo amadorali ari bwo baguwe gitumo bakibirimo bagatabwa muri yombi.

SP Twizeyimana yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatirwa mu cyuho n’amadorali y’amiganano agafatwa batarayakwirakwiza.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora imirimo ibateza imbere bakirinda gushaka kubona amafaranga batavunitse kuko bibashora mu byaha bibaviramo gufatwa bagafungwa.

Abafashwe n’amafaranga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya ya Nyamata ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Intego z’aba-DASSO bashya 40 barahiriye kwinjira muri uru rwego

Bugesera: Intego z’aba-DASSO bashya 40 barahiriye kwinjira muri uru rwego

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU