Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano-DASSO mu Karere ka Bugesera rwungutse abasore n’inkumi bashya 40 barahiriye izi nshingano biyemeza kongera imbaraga mu gufatanya n’izindi nzego mu gutanga serivisi nziza ku baturage.
Umuhango wo kwakira indahiro z’abinjiye muri aka kazi wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yafatanyaga n’Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere n’abandi bayobozi mu kwakira indahiro zabo.
Nyiransengimana Claudine ni umwe mu barahiriye kwinjira muri uru rwego, yavuze ko mu kazi ke azashyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza ku barurage no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibabangamiye.
Ati: “Tuje kunganira ubuyobozi mu gutanga serivisi nziza ku baturage cyane cyane twibanda ku bibazo bibabangamiye birimo kuba hakiri abantu badafite aho kuba, abana bataye ishuri tukaba twafatanya kubagarurayo no kumva neza ibibazo byo mu miryango yabo biba byarabaye intandaro mu gutuma bareka kwiga n’ibindi byose bituma umuturage adatekana ngo yiteze imbere tuzabishyiramo imbaraga mu kubikemura.”
Murwanashyaka Clever we ashimangira ko aje kugira impinduka nziza zigamije guteza imbere Iguhugu harimo no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo serivisi ihabwa umuturage yihute kandi ibe inoze.
Ati: “Gutangira amakuru ku gihe no gushyira impinduka mu kazi kari gasanzwe gakorwa na bagenzi bacu batubanjirije nibyo nzagerageza gushyira imbere ariko nkagerageza kuzanamo impinduka kandi nziza zatuma Igihugu cyacu kirushaho gutera imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye MUHAZIYACU ko impanuro bahaye aba-DASSO bashya ziba zikubiye no mu ndahiro baba bagize zirimo gukorana umurava no kwirinda inyungu zabo bwite.
Ati: “icya mbere ni ugukorana umurava mu mirimo bashinzwe kandi bakirinda inyungu zabo bwite; akenshi ikibazo gikunze kubaho umuntu ntakore akaba umunebwe ntakore inshingano ze cyangwa yanazikora akenshi akaba yajya mu nyungu ze bwite ariho hazamo ikibazo cya ruswa n’akarengane. Rero ibyo iyo wabyirinze hakajyaho natwe kubafasha mu nshingano; kubaha ibyo bakeneye, kubayobora, kubahugura no kubaha ibikoresho n’ibindi akazi kagenda neza.”
Kugeza ubu Akarere ka Bugesera gafite DASSO 172 barimo 40 bashya barahiriye kwinjira mu nshingano.









