Abakuru b’imidugudu bo mu mirenge ya Gahini, Rukara na Murundi biyemeje gukora ibishoboka byose bagashishikariza abaturage batarishyura imisanzu yabo ya Mituweli kuyitanga kugira ngo uyu muhigo weswe 100%.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje aba bayobozi na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel kuri uyu 12 Mutarama, inama yabereye i Nyamiyaga mu Murenge wa Gahini.
Iyi mirenge uko ari itatu yose ifite abaturage benshi batari batanga imisanzu yabo ya Mituweli, kandi intego ari uko buri muturage wese yakagombye kuba afite mituweli.
Umwe mu bakuru b’imidugudu ni Kanyankore Julius ayobora umudugudu wa Murundi mu Murenge wa Murundi ubwo yahabwaga ijambo yavuze ko bafashe icyemezo cyo gushishikariza abaturage kwishyura kandi ntawe bahutaje.
Yagize ati: “Twamaze gufata ingamba z’uko buri muturage wese tumugeraho tukamenya impamvu ituma atishyura mituweli, izi ngamba twafashe ntawe zigomba guhutaza, ni ubukangurambaga bwihariye tugomba gukora kugira ngo buri wese ajye mu kibina cya mituweli kuko twasanze ko ari byo byorohera abaturage ibi ariko bizaba ari igisubizo cy’igihe kirambye.”
Habiyaremye Donatien ni umukuru w’umudugudu w’Akimpala mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini yagize ati: “Byose biri mu bushobozi bwacu ubu twiyemeje kwesa imihigo, umuhigo wa Mituweli twihaye uku kwezi tukaba turangije ahubwo abaturage bagatangira gutekereza no gukusanya imisanzu yabo ya mituweli y’umwaka utaha.”
Icyo abenshi muri aba bakuru b’imidugudu bahuriyeho ni uko hari abaturage batarishyura bibera mu nzuri baje gupagasa, ndetse no kubabona bikaba bitoroshye bityo bakaba biyemeje kubegera bagakangurirwa kwishyura mituweli.
Mu murenge wa Rukara ho kwiyemeza byakozwe na Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Rukara, Mudakikwa Modeste, yagize ati: “Ikibazo turagifite ariko twihaye gahunda y’uko uku kwezi tugomba kuba twarangije kwishyura mituweli, hari n’ibindi twafasheho umwanzuro harimo n’umuhigo wa Ejo Heza, tugiye kwegera abaturage bose tubakangurire ibyiza bya mituweli.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ubwo yaganirizaga aba bayobozi, yabibukije ko bakwiye gukora ibishoboka byose abaturage bagatanga imisanzu yabo ya mituweli.
Yakomeje agira ati: “Buri wese akwiye kugira ishyaka ry’uko buri muturage agira mituweli, yarwara akabasha kwivuza bitamugoye, uyu ni umuhigo dukwiye gusoza kandi vuba kuko indwara ntiteguza.”
Imibare ifitwe n’Akarere ka Kayonza, igaragaza ko kugeza ubu abaturage 320,231 mu biyishyurira aribo bamaze kwishyura bari ku ijanisha rya 93.4%.










