MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ntibazihanganirwa

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
14/12/2022

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko budashobora kurebera abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe abazwi nk’Imparata, bukagaragaza ko hari abafatwa bagafungwa abandi ubu bakaba bashakishwa.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, mu kiganiro cyihariye na MUHAZIYACU, ati: “Imparata ni izina biyita n’abandi bantu niko babita. Ni abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ubusanzwe abacukura amabuye y’agaciro cyangwa abacukuzi, ni abantu bazwi bakorana na kompanyi.”

Yakomeje ati: “Ubuyobozi bw’Akarere ntiburebera abo bantu banyura ku ruhande. Turabafata abandi barashakishwa, ababonetse bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bakabihanirwa kuko ntibyemewe.

Mu nama yo kuwa 8 Ukuboza 2022, yahuje Abadepite bari mu Ihuriro ry’Inteko ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa n’akarengane n’abahagarariye abikorera mu Karere ka Kayonza, umwe mu bakora muri birombe bya Rwinkwavu yavuze ko bazengerejwe n’Imparata.

Ntibyakunze ko avugana na MUHAZIYACU kuko ngo bitari mu nshingano ze, icyakora yatwemereye ko “Imparata zimeze nabi. Amabuye barayiba bakayatwara n’ahadashobotse. Mu mabere n’ahandi.”

Avuga ko ariko itegeko rihana ubucukuzi butemewe n’amategeko ritanga ibihano byoroshye, ibi bigatiza umurindi ababikora.

Ati: “Urebye umwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite mu bukungu bw’igihugu ukareba
Ni itegeko N°58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri,

Umutwe wa VIII uvuga Ibyaha n’Ibihano mu ngingo ya 54, Turasaba ko iri tegeko ryasubirwamo, cyane iyi ngingo ikaza ica intege cyane abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cg kariyeri nta ruhushya.”

Ingingo ya 54 y’iryo tegeko, ivuga ku gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba aķoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri(2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

MUHAZIYACU yagiranye ikiganiro cyihariye na Depite Anita Mutesi, waganiriye n’aba bikorera, avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kuri iri tegeko ngo ibihano bikazwe.

Ati: “Ariko kugeza ubu hashyizweho amabwiriza akemura icyo kibazo, ikindi tuzavugana ‘urwego bireba, tubereke iyo gap (icyuho) nibazana itegeko tuzabyitaho.”

Kuri ubu Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ni urwa kabiri rwinjiza amafaranga menshi ndetse rugatanga n’imirimo ku batari bake.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Ubuke bw’amazi butuma hari abatekereza ko ntayahari, Akarere karavuga ingamba zihari

Kirehe: Ubuke bw'amazi butuma hari abatekereza ko ntayahari, Akarere karavuga ingamba zihari

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU