MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Ubuke bw’amazi butuma hari abatekereza ko ntayahari, Akarere karavuga ingamba zihari

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
14/12/2022
Ku isoko ya Nyakagera ni hamwe mu hateganyijwe gushyirwa moteri izamura amazi akoreshwa mu bice by'Umurenge wa Kirehe(Amafoto: Manishimwe N.)

Ku isoko ya Nyakagera ni hamwe mu hateganyijwe gushyirwa moteri izamura amazi akoreshwa mu bice by'Umurenge wa Kirehe(Amafoto: Manishimwe N.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe busobanura ko muri aka karere hari ikibazo cy’ubuke bw’amazi muri rusange ku buryo hari n’aho abantu bashobora gutekereza ko ntayahari kandi ahari, bukagaragaza gahunda ihari yo kuba iki kibazo cyakemutse bitarenze 2024 bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Kirehe ni Akarere kagizwe n’imirenge 12, gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 417, muri aka karere hakaba ari naho haherereye inkami ya Mahama, irimo impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo(DRC).

Akarere kagaragaza ko ikigereranyo cy’abaturage bako bafite amazi meza  nibura muri metero 500 begera ku bihumbi 299; bangana na 72%.

MUHAZIYACU yavuganye na bamwe mu baturage bo mu gice cy’Umujyi wa Nyakarambi, ugizwe n’ibice by’imirenge ya Kirehe na Kigina, bagaragaza ko kubona amazi meza bikiri ikibazo.

Habiyaremye Didieu wo mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora, Umudugudu wa Rutonde yagize ati: “Amazi  meza dushobora kuyabona nka rimwe mu byumweru bibiri kuri robine yo murugo nabwo bayarekura nk’isaha imwe agahita agenda.”

Undi mugenzi we wari mu nzira ajya kuvoma ku isoko iri ahitwa Nyakagera yagize ati: “Ku kazu k’amazi naho amazi bashobora kuyarekura rimwe mu cyumweru ku manywa, iyo yabuze nko muri iyi minsi tujya kuvoma hepfo iyi Nyakagera ahari isoko kandi haragoranye nawe urabibona; twasaba ko twabona amazi meza hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste yabwiye MUHAZIYACU ko ikibazo cy’amazi kizwi, agaruka no ku ngamba zihari zo kugikemura ku buryo burambye.

Ati: “Haba mu Mujyi wa Nyakarambi n’ahandi muri rusange amazi aracyari makeya. Rero kubera ko akiri make abantu bagira ngo nta ntayahari, ariko arahari nubwo ari make. Ikintu kihutirwa gikorwa ni ukujyana amazi ku mavomero manini ya rusange kuruta kuyajyana mu ngo z’abaturage, ayo mavomero manini dusaba abaturage kuyagana; hamwe na Kampani yitwa Ayateke[nka service provider] tugenda  tuyasaranganya abaturage muri rusange.”

Yakomeje agira ati: “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2022-2023 Akarere kateganyije amafaranga yo kugura ‘Pompe[Moteri] eshatu zo kugira ngo zongere amazi, zizaboneka mu mpera z’uku kwezi kwa 12, nibura nko mu kwezi kwa mbere(Mutarama 2023) kukazashira zamaze kujyamo, ku buryo twizera ko icyo gihe amazi aziyongera.”

Akarere kagaragaza kandi hari gukorwa inyigo zo kuzana amazi meza gafatanyije n’Ikigo gishinzwe amazi n’isukura -WASAC n’Umuryango Water For People nk’umufatanyabikorwa w’Akarere; bikaba biteganyijwe ko nizimara gukorwa zizashakirwa ingengo y’imari; kugira ngo abaturage bako bose bazabe bafite amazi meza hafi muri 2024.

Nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ingenzi Akarere ka Kirehe kazitaho muri uyu mwaka wa 2022-2023, gusana no kwagura umuyoboro w’amazi wa Gakirarugo mu Murenge wa Mpanga bizatwara ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 43, naho kugura no gushyira moteri zizamura amazi ku miyoboro y’amazi ya Kahene, Nyakagera na Muguruka bizatwara miliyoni 150Frw.

Harimo kandi kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Mahama bizatwara miliyari imwe na miliyoni 600, mu gihe ibindi bikorwa byo gusana ibikorwaremezo by’amazi byagenewe miliyoni 12Frw.

Ikigega gikusanyirizwamo amazi akurwa mu isoko ya Nyakagera
Moteri isanzwe iri ku isoko ya Nyakagera(Ifoto: Manishimwe N.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umugabo yafatanwe amabaro 11 y’imyenda ya caguwa

Nyagatare: Umugabo yafatanwe amabaro 11 y'imyenda ya caguwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU