Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Rwamagana yashyize ahagaragara uburyo abakristu bazatura ituro rya Noheli guhera ku mwana muto kugera ku mukozi bashyirirwaho amafaranga bazatanga.
Mu itangazo Padiri mukuru w’iyi Paruwasi yoherereje abakristu biciye ku mbuga nkoranyambaga bahuriramo no mu miryango remezo, rigaragaza ko umwana muto azatanga amafaranga 100frw naho umukozi wa Leta no mu bigo byigenga akishyura amafaranga 5000 Frw.
Rigira riti: “Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza azatura 100 Frw, uwiga mu mashuri yisumbuye ature 200 Frw, uwiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza ni 1000 Frw, urubyiruko rubarizwa mu miryango remezo ruzatura 2000 Frw, umukristu ubarizwa mu muryango remezo azatura 2000 Frw yaba umugabo cyangwa umugore babana mu rugo.”
Rikomeza rigira riti: “Umucuruzi n’umunyabukorikori, umukozi wa Leta cyangwa wo mu bigo byigenga azatura 5000 Frw bitabujije ko umukristu ufitiye ishyaka Kiliziya ye yatura igisumbuyeho.”
Iri tangazo abakristu benshi ntibarivuzeho rumwe kuko bamwe basanga kubashyiriraho amafaranga ntarengwa ari ibibabuza gutanga amafaranga bafite nubwo yaba ari make.
Abandi bavuze ko ubusanzwe umuntu yagatuye bigendanye n’ibyo afite, umukristu atagashyiriweho ituro ntarengwa nk’uko iyi Paruwasi yabikoze.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Theophile aganira na MUHAZIYACU yavuze ko iri turo ryashyizweho nyuma y’ibiganiro by’abahagarariye abakristu n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, yavuze ko barishyizeho babiganiriye n’abakristu ngo ku buryo ituro ryashyizweho ritazananira abakristu.
Ati: “Dufite urubuga dukoreraho ibiganiro ku bantu bafite ‘smart phones’ ibyo twemeje rero babiganira n’abakristu basanzwe, bakabyemeza, rero dukurikije ibihe turimo basanze iryo turo ritabananira, utaribonye nta kundi kuko si ituro ry’agahato.”
Padiri yakomeje avuga ko amafaranga bazatura azagurwa ibikoresho bizakoreshwa mu Kiliziya, ahamya ko imiryango itazabona ayo mafaranga ntacyo bazayitwara; ngo kuko si ituro ry’agahato.






Bitwaye iki se!
Bibujije n’iki se kugitwara. Ubwo koko wowe wiyita Stanley uzi ituro icyo aricyo.
Abanyarwamagana ndabona mukataje nimukomerezaho mugana inzira y’ijuru wenda ayo.maturo yazaribinjizamo
Ariko harya ubwo gutura nabyo bisaba ko umuntu ashyirirwaho nyirantarengwa?
Komereza aho Kiliziya Gatulika, ejo bundi ntituzumve gusa mwatangiye kurwanira muri iyo mitungo
Ariko Umuhungu wa Rucagu wagirango aho guhindura abantu akoresheje Ijambo ry’Imana nk’uko yatumwe kuba umushumba, we yaje kwishakira amafaranga. Ibi rwose ntibikwiye. Niyigishe ibindi abirekere abakirisitu n’Imana. Ituro si agahato
Uzatinye umuntu wanafashe risk akajya kubatiriza abana mu ngo mu gihe cya Guma mu rugo kandi bitari byemewe. Ugirango ni uko yabaga ashaka kubatirisha se kubera gukunda Imana ahubwo ko abanza agaca abantu amafaraaaanga. Nakomereze aho ariko
Kuba bashyiraho umurongo uzafasha abantu mu gutura ni byiza wenda ni uko bitamenyerewe ariko nta gikuba cyacitse. Erega amafaranga nayo aaba akenewe ngo Ingoro Abakozi b’Imana babeho kandi n’Ingoro y’Imana irimbishwe.
Ariko Kiliziya yacu kweli irakataje! Muri ibi bihe abaturage bugarijwe n’icyorezo aho kubafasha mukabashakira ibyo barya (Bivuye mu maturo batanga) muririrwa mubaca amafaranga.
Ngaho ayo kubaka Kiliziya avuyeho, nta n’umwaka urashira muracyakomeje. arwose mureke kunyunyuza abakirisitu
Uyu nta kindi ashaka ni amafaranga. mwibaze uburyo Kiliziya Gaturika yirirwa abatiza abantu. Ku cyumweru hari abahawe Batisimu bigakorwa rwihishwa; Hari abo ajyana inyuma akabasezeranya rwihishwa yabyise kubaha umugisha. Rwose mudufashe inzego zibishinzwe bikanguke zijye zikumira bene ibi bikorwa bidushyira mu kaga kandi bene aba bahanwe by’umwihariko.
Ese ubundi Padiri cg Pasiteri iyo arenze ku mabwiriza akabatiza cg agasezeranya nibwo aba akoze icyo Imana ishaka? ababizi munsubize