MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu Mujyi wa Nyamata hagiye kubakwa umusigiti ujyanye n’igihe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
24/01/2026
Umusigiti mushya ugiye kubakwa mu Mujyi wa Nyamata uzatwara agera kuri Miliyoni 400 Rwf.

Umusigiti mushya ugiye kubakwa mu Mujyi wa Nyamata uzatwara agera kuri Miliyoni 400 Rwf.

Binyuze ku muterankunga Abdul Hakim Bin Herz ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Abayisilamu bo mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Nyamata, bagiye kubakirwa umusigiti mushya ujyanye n’igihe; biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyoni 400 z’amafaranga w’u Rwanda.

Umushinga wo kubaka uyu musigiti mushya, watangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026 mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo aho ugiye kubakwa, kitabirwa na Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Abdul Hakim Bin Herz watanze inkunga yo kubaka ndetse na bamwe mu bayisiramu basengera i Nyamata.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, avuga ko uyu musigiti ugiye kubakwa wagizwemo uruhare n’umuterankunga ndetse n’Akarere ka Bugesera kabafashije mu rugendo ryo gushaka ibyangobwa byo kuwubaka. Yatangaje kandi ko uyu musigiti uzubakwa ukarangira mu gihe gito.

Ati: “Ndashimira Akarere ka Bugesera ku bufasha na serivisi ndetse n’urukundo kugira ngo ibintu bigende neza, nkanashimira kandi umufatanyabikorwa wacu waduhaye iki gikorwaremezo. Si uw’inaha ariko yakunze u Rwanda, anakunda no kuza kudufasha kutwubakira igikorwa cy’iterambere kigendanye n’igihe kandi kiduhesha agaciro ndetse kikanahesha agaciro Akarere kacu ka Bugesera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na we yagaragaje ko uyu musigiti ugiye kubakwa i Nyamata uzafasha abayoboke ba Islam kandi ko uzahindura isura y’Umujyi.

Ati: “Ni igikorwa cyiza giha abayoboke ba Islam urubuga n’ahantu heza ho gusengera kandi gusenga ni ingenzi. Ariko kandi ni n’igikorwa gihindura isura muri rusange ya Nyamata n’Akarere ka Bugesera.”

Meya Mutabazi kandi yijeje abayoboke b’idini ya Islam ko Akarere kazababa hafi mu mirimo yo kubaka uyu musigiti kugira ngo uzarangirire ku gihe kandi wubatswe mu buryo bwiza.

Ati: “Kuba bigeze aha ngaha ni uko twabikoranye buri wese akuzuza inshingano ku ruhande rwe, ntabwo rero twacukiriza aho ngo noneho umushinga uzazemo ibibazo uzatinde cyangwa ngo bizatunanire. Tuzafatanya dukurikirane umushinga ugende neza, wubakwe mu buryo bwemewe, buhagije, bwujuje ubuziranenge kandi wubakirwe igihe kugira ngo umusaruro utangire kwigaragaza.”

Biteganjijwe ko uyu musigiti ugiye kubakwa uzarangira mu gihe cy’iminsi 180, ni ukuvuga mu gihe kitarenze amezi atandatu (6).

Mu Karere ka Bugesera, kugeza ubu habarurwa abayoboke b’idini ya Islam basaga ibihumbi bitatu.

Uko umusigiti ugiye kubakwa i Nyamata uzaba uteye niwuzura
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yijeje ubufatanye abayoboye b’idini rya Islam

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ku myaka 42, Dusengumuremyi nta pfunwe aterwa no kuba yiga mu mashuri yisumbuye

Ku myaka 42, Dusengumuremyi nta pfunwe aterwa no kuba yiga mu mashuri yisumbuye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU