Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yakiriye indahiro ya David Mugiraneza nk’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga, na Mwambari Jean Marie Vienne warahiriye kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga, abibutsa ko mu gihe umuturage utsinze urubanza ariko agatinda kubona ibyo yemererwa n’amategeko ntacyo biba bimumariye.
Ni bumwe mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, uhagarariye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu kwakira indahiro z’abahesha b’inkiko, yagarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’inkiko.
Meya Mutabazi ati: “Umuntu iyo atarahabwa ubutabera bwuzuye, ntabwo igice cy’ubutabera kimufasha; kuba naraburanye nkatsinda, nkibona imyanzuro y’urukiko nkishima kuko natsinze, ariko ibyo natsindiye iyo ntabibonye, bwa butabera ntacyo buba bumaze.”
Yifashishije urugero ati: “Kuba naraburanye isambu ifitwe na Martin (izina yifashishije nk’urugero) nkamutsinda mu rukiko ariko agakomeza kuyihinga; ntacyo ubutabera buba bwaramariye; ubutabera bwitwa ubutabera iyo bwuzuye.”
Uyu muyobozi yakomeje ababwira ko umwuga binjiyemo ari umwuga usoza icyiciro cy’uko haba hari icyemezo cyafashwe n’ubutabera ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo rikaba rigisaba abandi bantu barimo umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga kuko ashinzwe gufasha abaturage bitewe n’uko akora mu nzego z’ibanze, hakaba n’umuhesha w’inkiko w’umwuga nk’umukozi wigenga ushobora gufasha abantu.
Ati: “Umwuga wanyu uhesha umuntu ubutabera; ntabwo muca urubanza, nta we muhesha icyo atagomba guhabwa ariko kukimwimisha cyangwa kugitinza byaba bibangamiye ubutabera, byaba ari akarengane, byaba ari ukudahabwa serivisi nziza, niyo mpamvu mbakanguria kuzakora izi nshingano mwumva ku mutima mufite umuturage.”
Mwambari Jean Marie Vianney warahiriye kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga abona ko akazi kari mu mwuga wo kuba umuhesha w’inkiko ari kanini bitewe n’uko haba hari imanza nyinshi zafashweho imyanzuro ariko ariko ntishyirwe mu bikorwa.
Ati: “Bigaragara ko abahesha b’inkiko bakenewe bitewe na dosiye ziba zitegereje ko abahesha b’inkiko bashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’inkiko, kandi binagaragara ko akazi mu guhesha abaturage ibyo bagenerwa n’amategeko ari kenshi bityo ko abahesha b’inkiko bakenewe cyane ko n’ubunyangamugayo n’ubushishozi bwabo buracyenewe cyane.”
Mu ndahiro y’abahesha b’inkiko biyemeza “Kubahiriza itegeko nshinga, gukurikiza amategeko; gukora umurimo mu cyubahiro, umutima nama, ubwigenge n’ubumuntu.”
Bongeraho “Kutazaca ukubiri n’icyubahiro gikwiye inkiko n’inzego za Leta.”








