Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byo mu turere bisuzumwa buri mwaka hashingiwe ku kugaragaza aho ibikorwa, n’imyumvire y’abaturage bigeze, mu isuzuma ry’uyu mwaka Intara y’Iburasirazuba niyo yahize izindi ntara zose n’impuzandengo y’amanota 79.87 ku ijana.
Isuzuma ryakozwe mu turere twose tw’igihugu hashingiwe ku ngingo eshatu z’ingenzi ari zo, iteganyabikorwa ry’uturere ry’umwaka wa 2019-2020 na raporo z’ibikorwa zaturutse mu turere, igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ryakozwe mu turere twose mu mwaka wa 2019/2020, ndetse n’uko abaturage babona ibibakorerwa mu karere biranga ubumwe n’ubwiyunge.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku munsi wo gutanga ibihembo tariki ya 1 Ukuboza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Ndayisaba Fidel yemeza ko Intara y’Iburasirazuba ifite umwihariko ku bumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati: “Mu Ntara y’Iburasirazuba Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kare irihuta cyane ihitana abantu benshi, ingaruka zayo zababaje cyane iyi ntara n’imibanire y’abaturage ku buryo hakiri byinshi byo gukora.”
Ndayisaba yakomeje avuga ko hakiri ikibazo cy’imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside itaraboneka kugeza ubu, iki kibazo kibangamira ukuri kandi ukuri ari ingenzi mu bumwe n’ubwiyunge, ibi kandi bibangamira ihame ry’ubwizerane hagati y‘abaturage.
Dore bimwe mu byo iri suzuma ryashingiyeho, uturere twagaragayemo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri munsi y’icumi ku ijana dufite amanota 80 ku ijana bihwanye na 24 kuri 30.

Uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hagati ya 10%-15% twakuweho amanota 2.5% kuri buri kibazo, uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hagati ya 15.1%-20% twakuweho amanota 4% kuri buri kibazo.
Uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hagati ya 20.1%-30% twakuweho amanota 5% kuri buri kibazo, naho uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge biri ku kigero kiri hagati ya 30.1%-40% twakuweho amanota 7.5% kuri buri kibazo.
Akarere ka Kirehe ni ko kaje ku isonga mu gihugu n’amanota 88 ku ijana, gakurikirwa na Bugesera n’amanota 86.75 ku ijana, aka gatatu ni Kicukiro n’amanota 84 ku ijana, mu turere icumi twa mbere harimo uturere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko abaturage babo bafite imyumvire yagutse cyane ku bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge. Yakomeje agira ati: “Dufite abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu mirenge bahora mu karere buri munsi.”
Meya Muzungu yakomeje avuga ko ibikorwa byose bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge mu gihe bitakwitabwaho hasenyuka byinshi.

I Bugesera ni ahantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, na mbere yayo, ni akarere gafite inzibutso za jenoside zo ku rwego rw’igihugu ebyiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagize ati: “Abaturage tubigisha ko ntaho dushobora kugera tutari kumwe, ivangura ryaradusenye cyane twarabibonye twabibayemo bidufasha kugirango tunigishe abariho ubungubu duhera ku ngero zifatika.”
Ibi bikorwa byose ngo bikomoka ku miyoborere myiza y’igihugu ishaka ko abanyarwanda bose babaho neza bakabana mu bworoherane.
Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yashyikirije ibikombe ku turere twa Kirehe na Bugesera two mu Ntara y'Iburasirazuba nyuma yo guhiga utundi turere mu gihugu mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge mu mwaka wa 2019/2020. pic.twitter.com/lff6lGuUEL
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) December 1, 2020







Congratulations East! rwose mukomeje kwesa Imihigo. imbaraga mwashyizemo umwaka ushize zigaragarira muri aya manota. Mukomereze aho
ni byiza cyane! Itara yacu ku isonga. turabashimiye ku kazi keza mukora; mukomeze mwese Imihigo