MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abaturiye uruganda rukora ibikomoka ku mpu barinubira umunuko uruturukamo

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
02/12/2020

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka mu ruganda rwa Kigali Leather rutunganya ibikomoka ku mpu, bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti cyangwa bakimurwa.

Ibi babigaragaje nyuma y’aho uru ruganda ngo rurekurira imyuka mu kirere mu gihe bari gusukura impu zabo bikabagiraho ingaruka kugeza ubwo bamwe banananirwa kurya bagatumba kubera uyu munuko.

Bamwe mu baturage baganirirye na RBA dukesha iyi nkuru bavuze ko muri uru ruganda haturukamo imyotsi ikwira ikirere cyose ndetse n’umunuko ku buryo bafite impungenge yuko byabagiraho ingaruka.

Mukampenda Annonciate avuga ko uru ruganda rwubatswe mu irembo rye avuga ko kuva rwatangira gukora imyotsi n’umunuko biruturukamo bitakunze kumworohera.

Ati: “Ni ibintu by’impu bacana hakavamo ibinuka cyane bikaba byanakubuza kurya.”

Undi muturage yagize ati: “Hari ukuntu iriya myotsi izamura umunuko mwinshi, hari n’ukuntu bapfundura ikintu kimeze nk’igifirigo hakaza umwuka mubi cyane cyane, twebwe twarabyakiriye kuko ntacyo twabikoraho.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari no gutsura umubano mu ruganda rwa Kigali Leather, yavuze ko umwotsi uzamurwa n’inkwi bacana naho umunuko wo ngo ni uwuturuka ku mpu bakoresha, yavuze ko ibi bibazo byose bari kubishakira ibisubizo ngo batumije umuti ushobora guhangana n’uwo munuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi we yavuze ko ubusanzwe bakurikiranira hafi uru ruganda kuko atari ishuro ya mbere ruvuzweho ibintu nk’ibi bitari byiza, yavuze ko mu gihe hari ibyo batakoze neza bagomba gukurikiranwa gusa ku kijyanye no kwimura abaturage baturiye uru ruganda ho yabahakaniye.

Ange Manishimwe usanzwe akora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima asanga ubundi hagati y’uruganda n’abaturage hakabayemo intera ingana na kilometero ebyiri mu rwego rwo kwirinda ko bandura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.

Yavuze ko muri iyo ntera ubundi haba hagomba guterwamo ibiti kugira ngo ya myuka mibi ituruka mu nganda ifatwe mu biti biyibyazemo umwuka mwiza.

Uruganda Kigali Leather Ltd rwatangiye rutunganya impu rukazohereza mu Bushinwa, nyuma leta yarusabye gushinga uruganda rukora ibikomoka ku mpu zo mu Rwanda ari nayo mpamvu rukora ibirimo inkweto, imikandara, amasakoshi n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Bugesera

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Nyagatare: Ababyeyi b'i Kiyombe biyemerera ko abana babo bato bakoreshwa mu kwambutsa magendu ziva Uganda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU