Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba itangaza ko Inkura ya kabiri muri eshanu z’umukara ziherutse kuzanwa muri iyi Pariki muri 2019 zivanywe ku mugabane w’Uburayi; yabyaye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nyakanga 2024 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Pariki y’Akagera yatangaje ko yishimiye gutangaza ko havutse inkura y’ingabo, yavutse ku nkura zitwa Olmoti na Mandela; zimwe mu nkura eshanu z’umukara u Rwanda rwahawe nk’impano zavanywe ku mugabane w’Uburayi.
Pariki y’Akagera itangaza ko Inkura yabyaye n’umwana yabyaye zombi zimeze neza.
Akagera katangaje ko aya makuru yahuriranye no kwishimira imikoranire myiza imaze imyaka itanu hagati ya y’ishyirahamwe ry’i Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa-EAZA, Ikigo k’Iterambere-RDB n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’ibinyabuzima(African Parks).
Akagera kavuze ko izi Nkura eshanu zavanwe i Burayi zimuriwe muri iyi pariki zimeze neza, zifite umutekano kandi zikurikiranwa buri munsi.
Izi nkura zahawe u Rwanda nk’impano, zivanwe muri Pariki ya Safari Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque muri 2019, zari ingore eshatu n’ingabo ebyiri, aho zashyizwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, icyo gihe zasanzemo izindi 21; zose hamwe zihita ziba 26.
Gusa kuri ubu amakuru MUHAZIYACU ifite agaragaza ko Pariki y’Akagera ibarurwamo inkuru zibarirwa muri 30.
Inkura kandi zimwe mu nyamaswa zikomeje kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo mu Rwanda.
Pariki y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikundwa na ba mukerarugendo ari zo; Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.






