MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubushakashatsi, 62% by’Abanyarwanda bageragejweho uburiganya bwo kuri murandasi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
11/07/2026

Ubushakashatsi bwa ‘TransUnion Consumer Pulse Study’ bugaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 Abanyarwanda bahuye n’uburiganya bukoreshejwe ikoranabuhanga bukomeje kuba ikibazo gihangayikishije, aho Abanyarwanda benshi bavuga ko bari bagiye gutekerwa umutwe kuri murandasi cyangwa telefoni mu mezi atatu ya mbere ya 2026.

Raporo yerekana ko 62% by’Abanyarwanda bahuye n’abagerageje kubashuka cyangwa kubiba amakuru, mu gihe 9% bemeye ko baguye muri ubwo buriganya, ibintu bigaragaza ko nubwo hakomeje gushyirwa imbaraga mu mutekano wo kuri internet, abagizi ba nabi na bo bakomeje guhindura uburyo bakoresha.

Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Mutabazi Didier, yavuze ko nubwo ibibazo bikigaragara, hari intambwe imaze guterwa mu kurinda abakoresha serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gukumira uburiganya bukorerwa kuri serivisi z’imari. Ibi bigaragazwa n’ubufatanye buri hagati ya Leta n’ibigo bitanga serivisi z’imari mu gukomeza kubaka uburyo butuma abaturage babona serivisi zizewe kandi zifite umutekano.”

Raporo igaragaza ko uburiganya bukunze gukoreshwa ari ubushingiye ku gushukisha amafaranga cyangwa impano, bwagaragaye kuri 43% by’abahuye n’igeragezwa ry’ubu butekamutwe. Bukurikirwa n’ubukoresheje telefoni buzwi nka Vishing, bwagaragaye ku kigero cya 30%, mu gihe 29% bavuga ko bahuye n’uburiganya bukorwa n’abiyitirira abacuruzi bakorera ku mbuga zemewe z’ubucuruzi bwo kuri murandasi.

Hari kandi 27% bahuye n’uburiganya bukorwa hifashishijwe email cyangwa imbuga za internet z’impimbano (Phishing), 25% bavuga ko bahuye n’ubujura bw’amakarita cyangwa amafaranga yakuwe kuri konti zabo mu buryo butemewe, naho 24% bavuga ko bibwe imyirondoro yabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage benshi batangiye gufata ingamba zo kwirinda. Mu bamenyeshejwe ko amakuru yabo ashobora kuba yaragiye mu maboko y’abatabifitiye uburenganzira, 55% bahise bahindura amagambo banga (passwords), mu gihe 38% batangiye gukoresha uburyo bwo kongerera umutekano konti zabo buzwi nka Two-Factor Authentication (2FA).

Nubwo bimeze bityo, haracyari icyuho mu bumenyi bw’abaturage. Raporo igaragaza ko 16% by’ababajijwe bavuga ko nta ngamba n’imwe bari barafashe zo kwirinda uburiganya bwo kuri murandasi. Muri abo, 70% basobanuye ko impamvu nyamukuru ari uko batazi icyo bakora kugira ngo birinde abo batekamutwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti i Nyagatare hatewe ibigera ku 11,200
Amashyamba

Mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti i Nyagatare hatewe ibigera ku 11,200

12/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi
Inkuru z'ingenzi1

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi

10/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuvuzi bwazamutseho 71.2%, buza ku isonga mu kuzamuka kw’ibiciro mu Rwanda

Ubuvuzi bwazamutseho 71.2%, buza ku isonga mu kuzamuka kw'ibiciro mu Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU