MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikipe ya Bugesera Sitball yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
20/02/2022
Abakinnyi ba Bugesera sitball bizeye gukina imikino ya nyuma

Abakinnyi ba Bugesera sitball bizeye gukina imikino ya nyuma

Ikipe y’abagore ya Bugesera sitball yageze ku mukino wa nyuma mu mikino ikinwa n’abantu bafite ubumuga nyuma yo gutsinda imikino itanu.

Ni mu mikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare, aho amakipe agera kuri 20, ni ukuvuga 10 y’abagabo na 10 y’abagore yahuriye mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo guhatanira kugera ku mikino yanyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba iyi mikino yabereye muri aka Karere ari ishusho nyayo yo gushyigikira abafite ubumuga, bityo ko ngo kuba ufite ubumuga bidasobanuye ko ntacyo ushoboye.

Ati: “By’umwihariko ni amakipe y’abafite ubumuga, rero bivuze ikintu cyihariye; siporo ireba bose(inclusiveness), ariko ni no gushyigikira cyane abafite ubumuga kuko tugendera ku ihame rya siporo ry’uko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko ntacyo ashoboye”

Meya Mutabazi yakomeje avuga ko kuba iyi mikono yabereye mu Karere ayobora ari amahirwe yo kugira imigenderanire n’ubusabane ndetse no kunezerwa kw’abakinnyi n’abafana baturutse mu Turere twitabiriye iyi imikino.

Ni imikino izakomeza kuri iki Cyumweru aho buri kipe igomba gukina imikino icyenda. Kuwa Gatandatu  amakipe amwe n’amwe akaba yaraye akinnye imikino itanu. Ikipe ya Bugesera yaraye itsinze Kirehe 28-28, Ngoma 13-30, Kayonza 22-32, Gakenke 22-29, na Gicumbi 22-28.

Amakipe atanu ya mbere mu bagabo n’atanu mu bagore niyo azerekeza mu mikino ya nyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bishimiye kwakira iyi mikino
Ikipe ya Bugesera sitball yageze ku mukino wa nyuma itsinze imikino itanu yose
Abakinnyi ba Bugesera sitball bizeye gukina imikino ya nyuma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Barindwi bakekwaho gupfumura inzu z’abaturage bagiye kwiba bafashwe

Rwamagana: Barindwi bakekwaho gupfumura inzu z'abaturage bagiye kwiba bafashwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU