Abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bagaragaza ko iyo umuntu arwaye impyiko zidakira, akagera aho bamusimburiza impyiko, ikiguzi iyo ugishyize hamwe kigera kuri miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda; kandi akaba agomba no gufata imiti ubuzima bwe bwose.
Icyo ni ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi hatabariwemo ko na wa muntu wamuhaye impyiko na we utabona ikiguzi umuriha.
Mu Rwanda hose hari abaganga barindwi b’inzobere mu kuvura impyiko. Dr. Etienne Ntabanganyimana ni umwe muri bo MUHAZIYACU yaganiriye na we by’umwihariko, atangira asobanura ko uburwayi bw’impyiko buri mu bwoko bubiri: izikira n’izidakira.
Nubwo zose zihangayikishije, impyiko zidakira ni zo zihangayikishije Isi yose cyane, ngo ziba zaturutse ku bundi burwayi bunyuranye; kandi zifatwa nk’izititaweho, nyamara ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko muri 2019 indwara z’impyiko zari ku mwanya wa 8 mu zihitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi. Inzobere zikagaragaza impungenge z’uko hatagize igikorwa muri 2040 zaba ziri ku mwanya wa 4.
Mu Isi yose abantu miliyoni 850 bafite ibibazo by’impyiko, muribo 3,900,000 bakeneye ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso no guhabwa izindi mpyiko; nyamara muri abo bakeneye ubuvuzi bwihariye abagera ku bihumbi 800 ni bo bonyine babubona; mu gihe abandi bagera kuri 3,100,000 baba bategereje gupfa.
Igihangayikishije ni uko muri Afrika, aho u Rwanda ruherereye indwara z’impyiko zigaragara mu bantu bakiri bato bafite hagati y’imyaka 20 na 50.
Urugero ruto rutangwa n’Ubuyobozi bw’Umuryango Inshuti mu Buzima, ni uko kuri bimwe mu bitaro bakorana bya Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza mu barwayi indwara zitandura bagera ku 3,000 basuzumwe; basanze abarenga 300 muribo barwaye impyiko.
Iyo impyiko zangiritse hari abo bisaba kujya ku mashini iyungurura amaraso, cyangwa gusimburizwa impyiko.

Dr. Etienne Ntabanganyimana Inzobere mu kuvura impyiko, avuga ko mu Rwanda hari hakiri amahirwe y’uko Leta ifasha abarwaye impyiko bahindurirwa impyiko n’ubuvuzi bukurikiraho; nubwo bitazwi neza ko bizakomeza; agasobanura ko muri rusange ikiguzi cy’ubuvuzi bwazo gihenze ariyo mpamvu abantu bakwiye kwirinda uburwayi bw’impyiko.
Yagize ati: “Igiciro kirahenze, nk’iyo ugiye hanze nko muri Kenya, bijya hejuru y’ibihumbi 20 by’Amadorari, hari n’ibindi akorerwa kuko nko mu Rwanda umuntu amara amezi atandatu ari muri gahunda yo guhabwa impyiko iyo gahunda nayo ishobora kugeza muri miliyoni 8Frw. Ni yo mpamvu tugereranya ko bifata mu kiguzi cya Miliyoni 38Frw; ariko aba agomba no gufata imiti ubuzima bwe bwose nayo izatwara andi mafaranga.”
Iyo miti ngo ni iba igomba gutuma wa muntu wahawe impyiko, iyo mpyiko iba idasanzwe mu mubiri we itamwanga; ahubwo ibashe gukora.
Uretse guhindurirwa impyiko, ku zidakira, hari ubwo uburwayi bw’impyiko buvurwa bugakira hakoreshejwe uburyo bwo kuyungurura amaraso aho “kuyungururirwa amaraso ikiguzi cyo kuyunguruza inshuro imwe ari ibihumbi 80Frw, kandi umuntu akabikora inshuro eshatu mu cyumweru.”
Igitera uburwayi bw’impyiko n’uko bwakwirindwa
Dr. Etienne Ntabanganyimana, Umunyarwanda w’inzobere mu kuvura impyiko avuga ko mu bintu bitera uburwayi bw’imyiko harimo indwara ya Diyabete, indwara y’umuvuduko, indwara z’impyiko, gukora imirimo ivunanye umuntu ntanywe amazi, ahubwo agakoresha inzoga cyangwa imiti igabanya uburibwe nka za ‘Diclofenac’ na ‘Hibprofen’ kandi itanditswe na muganga; ngo byangiza impyiko.
Akomeza agira ati: “Ikindi kintu kigoye cyane tutanagira icyo tugikoraho ni imihindagurikire y’ikirere, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ubushyuye bwiyongereyeho byibura Dogereseresiyusi imwe, byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko kwa 30%”
Mu nama zitangwa n’inzobere, kwirinda uburwayi bw’impyiko bisaba ko buri muntu wese anywa amazi meza kandi ahagije, ni ukuvuga ya mazi unywa ku buryo wihagarika inkari z’umweru. No gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura kuko ahanini arizo ntandaro y’indwara z’impyiko.
Dr Ntabanganyimana kandi agira ati: “Indi nama ni ukwisuzumisha ku gihe, kuko ubu igihangayikishije ni uko 75% abagera kwa muganga baba bararembye ku buryo kubavura ngo bakire bigorana.”
Ubuhamya bw’uwarwaye impyiko
Ahishakiye Esperance w’imyaka 25 ni umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina utanga ubuhamya bw’uko yakize impyiko.
Hagati mu mwaka wa 2024, Ahishakiye ngo yafashwe n’uburwayi budasanzwe abyimba mu maso n’ amaguru no kuruka. Ngo amaze kubona ibyo bimenyetso yaketse ko bamuroze, atangira kwivuza mu giturage ngo atanga n’amafaranga menshi ariko indwara aho gukira akarushaho kuremba.
Yakomeje agira ati: “Haje kuza umujyanama w’ubuzima mu rugo aratubwira ngo muri mu biki umuntu ko agiye kubacika? Kuko sinabashaga kweguka, sinicaraga, sinaryaga, nari narihebye nsigaje gupfa.”
Uwo mujyanama w’ubuzima ngo yashishikarije umugabo we kujyana kwa muganga aho kugira ngo agwe murugo, agezwa ku bitaro bya Kirehe, baramukurikirana.
Yakomeje agira ati: “Naje guhura n’umuganga w’inzobere mu kuvura impyiko bamfashe ibizamini basanga ndwaye impyiko, bahita banyohereza ku Bitaro bikuru by’i Rwamagana narayemo 1 mugitondo banjyana mu byuma biyungurura amaraso, nagiyemo inshuro eshatu mvamo ntangiye kumva umubiri utangiye kugarura intege. Bya bimenyetso nari mfite byatangiye kugabanuka, mbasha kongera kugenda,…abaganga barankurikiranye bakomeza kumpa imiti uko bikwiriye, hanyuma baransezerera bambwira ko impyiko zakize.”

Yabwiye MUHAZIYACU ko abaganga bamubwiye ko impyiko ze zari zaratangiye kwangirizwa ahanini no kutanywa amazi ahagije.
Yagize ati: “Ntabwo nanywaga amazi uko bikwiye, ariko ubu aho nkiriye nabonye isomo nywa litiro nibura imwe buri mugitondo.”
Bamwe mu baturage basanga hakenewe imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha ububi bw’indwara z’impyiko n’uburyo bwo kuzirinda.
Ndayizeye Innocent wo mu Kagari ka Nyabikokora,mu Karere ka Kirehe ati: “Ni byiza ko abaganga bajya bafata umwanya wo kutwigisha. Akenshi hari igihe umuntu agira ububabare bw’umubiri, ugasanga agiye kugura nk’imiti muri farumasi kandi batubwiye ko imiti nka Diclofenac na Hibprofen iri mu bitera impyiko iyo bikoreshejwe muganga atabigennye ko bikoreshwa; no gukomeza kwirinda gukoresha imiti ya kinyarwanda kuko numvise ko yangiza impyiko.”
Mu Rwanda hari ibigo 10 bitanga ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso, bine muri byo bikaba biherereye hanze ya Kigali; birimo ikiri mu Bitaro bya Rwamagana.
Mu mwaka wa 2023 kandi, mu Rwanda hatangijwe serivisi yo gutanga impyiko mu Bitaro by’Umwami Faisal, aho ubu hari abantu barenga 40 bamaze guhabwa impyiko. Kandi serivisi zo gusuzuma mu buryo bw’ibanze impyiko, zitangirwa ku bigo nderabuzima kandi byishyurwa n’ubwishingizi bwa Mituweli.






