MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibyo wamenya ku isazi ya Tsetse yatangiye kurwanywa mu nzuri z’ i Kayonza

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
18/09/2021
Dr Ntegeyibizaza yavuze ko Tsetse iyo itarwanyijwe ibuze inka gutanga umukamo uhagije

Dr Ntegeyibizaza yavuze ko Tsetse iyo itarwanyijwe ibuze inka gutanga umukamo uhagije

Hashize iminsi mike Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB, gitangije uburyo bwo gufata isazi za Tsetse zikunze kuruma inka zikayibuza kurisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi.

Ni uburyo bwo gukoresha imitego ibonwa mu buryo bworoshye na ya sazi ikaza ije kudomaho bikarangira ifatiwemo ikaza kwicwa.

Ubu buryo ngo impamvu babuhisemo ni uko butangiza ibindi binyabuzima nk’iyindi miti bajyaga bakoresha.

Isazi ya Tsetse ibangamira inka ite? Kuki irwanywa?

Tsetse ni isazi yenda gusa n’izindi ariko iba itari nini cyane, ikunze kuba ahantu mu mashyamba hashyuha, mu Rwanda yakunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba aho ikunze kurya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.

Muri yo yibitsemo akandi gakoko kitwa “Tripanozoma” aka gakoko yifitemo ngo iyo irumye inka kakayigeramo igira ibibazo nk’iby’indwara y’amashoya aho igenda inanuka buhorobuhoro ikabura umukamo ikananirwa kurisha, iyo ngo ihaka iraramburura bikanarangira ipfuye.

Dr. Ntegeyibizaza usanzwe ari umushakashatsi muri RAB avuga ko iyo itarwanyijwe hakiri kare hari nubwo iruma inka bikayiviramo gupfa cyangwa igatuma umusaruro wayo ugabanuka cyane.

Kuva kuwa Kane w’iki cyumweru RAB ifatanyije n’Umushinga  RDDP batangiye kwegera aborozi bo mu Murenge wa Murundi babasobanurira uburyo bwo gukoresha imitego mu gufata iyi sazi mu nzuri zabo dore ko ngo butanangiza ibindi binyabuzima.

Aborozi bo mu Murenge wa Murundi bavuga ko imiti yo kuvura inka yarumwe na Tsetse ihenze cyane abandi bakanagaragaza ko ibatera igihombo.

Kamugisha Geofrey yagize ati: “Nkanjye umusaruro nkura mu mukamo akenshi ugaruka mu miti ivura Tsetse, ngereranyije nka buri cyumweru nkoresha 20, 000 Frw mu kugura imiti yo kurwanya Tsetse iramutse rero igabanutse cyangwa igashira burundu ubworozi bwacu bwagenda neza.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi, ubushakashatsi n’ibyabuvuyemo muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yavuze ko begereye abaturage kuko bifuza ko isazi y’inkurikizi itakongera kubera ikibazo aborozi, biciye mu gukoresha imitego.

Ati: “Birasaba gukorera inzuri bagashyiramo imitego kuko iyo mitego ifite Nkunganire, ubundi umutego umwe uba uhagaze 10, 000 Frw ariko Leta yashyizeho Nkunganire ubu tuwubahera 1000 Frw, turi kugenda tuyibashyiriramo tunabereka uko bayitega kuko abenshi ntibayitega neza.”

Ndayisaba yavuze ko ku nka yamaze kurumwa na Tsetse igakenera imiti akenshi usanga ihenze cyane iyi akaba ariyo mpamvu basaba aborozi gukoresha imitego hakiri kare kuruta uko bazayirinda yamaze kuruma inka zabo.

Yavuze ko abakozi ba RAB bagiye kumara icyumweru cyose bazenguruka inzuri zose bereka aborozi uko bakoresha iyo mitego n’indi miti itandukanye, aborozi kandi ngo bazapimirwa inka zabo ku buntu ku buryo ikibazo cy’isazi ya Tsetse kirandurwa muri uyu Murenge.

Dr Ntegeyibizaza yavuze ko Tsetse iyo itarwanyijwe ibuza inka gutanga umukamo uhagije
Imitego irimo gukoreshwa ntabwo yangiza ibindi binyabuzima

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?
Amakuru

Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?

25/11/2026
Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri
Ubuzima

Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abakobwa babyaye bakiri bato nyuma bagafashwa  bamaze kwiyubaka

Kayonza: Abakobwa babyaye bakiri bato nyuma bagafashwa bamaze kwiyubaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU