Abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano-DASSO bahawe amahugurwa agamije kunoza inshingano zabo no kurengera abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno abasaba ubufatanye mu kwita kuri Mituweli, ibibazo bibangamiye abaturage no kwita ku mashyamba.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi, abera mu Karere ka Kirehe aho yagenewe abagize urwego rwa DASSO bose bakorera muri aka karere bagera ku 155.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha Akarere ka Kirehe ni uko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe ko abagize uru rwego basobanukirwa amategeko abagenga hagamijwe kwirinda kugwa mu makossa kubera ubumenyi buke, no kugira DASSO isobanukiwe n’imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yashimiye ubufatanye bw’abagize uru rwego mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga no gufasha abatishoboye, abasaba gukomeza kurangwa n’imikorere myiza.
Agaruka ku bintu by’ingenzi bitatu nk’Akarere gakeneyemo umusanzu munini wa DASSO muri aka Karere, Meya Rangira yagize ati: “Nagira ngo mbasabe ubufatanye ku bibazo tugomba guhangana nabyo uyu munsi, ubu tumaze hafi icyumweru turi mu bijyanye no guhangana n’ibiza, cyane cyane aho tumaze kubona ingaruka byagize mu Burengerazuba no mu Majyepfo y’Igihugu, ku buryo twasabwe ko habaho buri murenge ko dusubira inyuma tukigenzura tukareba ni hehe dufite ibibazo by’abaturage batuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga? Turasaba kugira ngo dufatanye, turinde umutekano w’abaturage bacu, tunashake n’ibisubizo birambye by’ibyo bibazo.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi cya kabiri ni ikijyanye n’abangiza amashyamba, dufite ikibazo gikomeye cyane cy’abaturage bigabiza amashyamba ya Leta cyangwa banatema ayabo badafite uburenganzira, aho dusanga bamwe bashobora kuba bakorana n’abayobozi ku mirenge no ku tugari, … turasabwa gukangurira abaturage kumva ko n’ushaka gutema igiti mu kwe, agomba kubanza kubisabira uburenganzira.”
Icya Gatatu Meya Rangira yavuze ko hakenewemo ubufatanye ni ikijyanye n’uko abaturage bose bagomba kugira ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, aho yashimiye urwego rwa DASSO ko kubera ubu gufatanya ubu Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu gutanga Mituweli y’umwaka utaha [2023-2024], yibutsa ko intego ari uko ukwezi kwa Nyakanga 2023 kwazagera Abanyakirehe ntawe usigaye utaratanga Mituweli; ahubwo buri wese azebe yemerewe kwivuza nta mbogamizi.
Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano-DASSO muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ACP Sam Rumanzi yasabye abagize uru rwego bo mu Karere ka Kirehe kurushaho kwegera abaturage, no gutanga amakuru y’ibitegenda neza bikamenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Naho Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Kirehe, Sekavenge Alexis yavuze ko by’umwihariko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kunoza imikorere, kwirinda guta akazi no kugira uruhare mu kwesa imihigo. Ati: “Abaduhaye amahugurwa baduhaye n’ibyo tugomba gukora, tugiye kurushaho kunoza inshingano, kunoza imihigo; uyu ni wo mwanya wo kugira ngo tugaragare, twese imihigo.”
DASSO [District Administration Security Support Organ] ni urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano rwashyizweho muri 2013; mu karere ka Kirehe abari muri uru rwego bunganira inzego z’ibanze kuva ku tugari, imirenge n’Akarere bagera ku 155.








