Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo asoza umwiherero w’iminsi ine abafite aho bahuriye n’inzego z’ubutabera bakoreye mu karere ka Nyagatare, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko bigeze ku gipimo gishimishije; kandi byaruhuye abaturage bahoraga basiragira mu nkiko bagatakaza igihe n’amafaranga.
Aganira n’itangazamakuru Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Dr Ntezilyayo yagize ati: “Gahunda yo gutanga ikirego mu buryo bw’ikoranabuhanga bigeze ku gipimo cyiza, kuko hari abatanga ibirego batiriwe bagera ku nkiko ngo batakaze igihe cyabo cyangwa amatike”.
Bamwe mu baturage bakoresheje uburyo bwo gutanga ibirego bakoresheje ikoranabuhanga bavuga ko byabafashije kudatakaza igihe cyabo bajya ku nkiko.
Uwimana Vestine wo mu Murenge wa Karangazi avug ako yatanze ikirego cya gatanya akoresheje ikoranabuhanga bakajya bamumenyesha igihe cyo kuburana no gusomerwa yibereye murugo.
Yagize ati:”Gutanga ikirego mu buryo bw’ikoranabuhanga ni byiza, kugufasha kudatakaza umwanya wawe, nkanjye naragitanze cya gatanya, bakajya bamenyesha igihe cyo kuburana ndi murugo kuri telefone, ndetse no mu gusomerwa babimenyesheje ndi murugo; byatumye ntatakaza n’amatike yanjye njya ku rukiko.”
Uwitwa Nkusi Nicodemu na we yavuze ko gutanga ikirego mu buryo bw’ikoranabuhanga byorohereje umuturage kuko adatakaza igihe no gusiragira mu nkiko.
Yagize ati:”Ntabwo tugitakaza umwanya dusiragira ku rukiko ngo turajya gutanga ikirego, ubu bagushyira muri sisitemu ubundi ukajya ubikurikirana wibereye murugo”.
Iyi gahunda yo gutanga ibirego no kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga, yatangiye mu nkiko zo mu Rwanda mu mwaka wa 2016 itangirira ku byaha 150; ubu biri kunozwa kugira ngo nibura hajye hakirwa ibirego 527 binyuze muri ubu buryo.
Iyi gahunda iramutse ikozwe neza yatuma abaturage batongera gutaka igihe basiragira mu nkiko, ngo kandi byanatuma abakora mu butabera bajya abatanga serivisi nziza zitarimo ruswa nk’uko abitabiriye uyu mwiherero babigarutseho.







